Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ yatangaje ko umukino uzahuza APR FC na Mogadishu City Club yo muri Somalia mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uyu mwaka, uzabera muri Djibouti tariki ya 12 Nzeri 2021, aho kubera muri Somalia ndetse uzasifurwa n’Abanya-Tanzania.
Nyuma
yuko bigaragaye ko muri Somalia umutekano waho utifashe neza, CAF yategetse ko
amakipe yahoo azajya akina imikino mpuzamahanga azajya ashaka ikindi gihugu
akiniramo (yakiriramo iyo mikino).
Kuri
uyu wa Mbere tariki ya 30 Kanama 2021, nibwo CAF yatangaje ko umukino ubanza wa
Champions League uzahuza Mogadishu City Club na APR FC, uzabera kuri Stade
Gouled yo muri Djibouti ku wa 12 Nzeri 2021.
Uyu
mukino ukazasifurwa n’abanya-Tanzania, bazaba bayobowe na Omary Kayoko
Ramadhani Omary uzaba yungirijwe na Frank John Komba na Soud Iddi Lila
nk’abasifuzi bo ku mpande, umusifuzi wa kane ni Mfaume Ali Nassoro mu gihe
Umunya-Ethiopia Gizate Alemu Mazengia ari we uzaba ari komiseri kuri uyu mukino.
Umukino
wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 19 Nzeri ukazasifurwa
n’Abanya-Ethiopia, bayobowe na Belay Tadesse Asserese, Kindie Mussie,
Shewangizaw Tebabal Tebabal Tadess na Haileyesus Bazezew Belete mu gihe
Mustapha Samugabo wo Burundi azaba ari komiseri naho Umunyarwanda Mwanza Jose
Nyamusore akaba ari we ukurikirana ibijyanye na COVID-19.
Ikipe
izakomeza hagati ya APR FC na Mogadishu City Club izahura na Etoile du Sahel yo
muri Tunisa mu ijonjora rya kabiri.
TANGA IGITECYEREZO