RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku mutoza Ally Bizimungu witabye Imana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/08/2021 10:18
0


Bizimungu Ally bakundaga kwita ‘Gikata’, watoje amakipe atandukanye mu karere yiganjemo menshi yo mu Rwanda, ntakibarizwa mu Isi y’abazima nyuma yo kurwara akaremba bikarangira yitabye Imana.



Iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Kanama 2021, aho uyu mugabo wari umwe mu bafite izina rikomeye mu batoza bo mu Rwanda yaguye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Bizimungu ni umwe mu batoza bari bamaze igihe kitari gito mu mupira w’amaguru mu Rwanda, akaba yaratoje amakipe atandukanye, ndetse amenshi yagiye ayagarukamo inshuro nyinshi.

Ally Bizimungu yatoje amakipe arindwi mu Rwanda, harimo Kiyovu Sports inshuro eshatu, yatoje Mukura VS imyaka ibiri, atoza Rayon Sports imyaka ibiri, ATRACO imyaka ibiri mu gihe andi makipe yatoje arimo AS Muhanga na Bugesera FC yabereye umutoza nyuma yo kuva muri Kiyovu Sports.

Uyu mugabo wari umaze guhesha Etincelles FC kuguma mu cyiciro cya mbere, yanatoje muri Uganda, mu Burundi aho yatwaye igikombe cya shampiyona ari muri Inter Stars, no muri Tanzania aho yari muri Mwadui FC hagati ya 2017 na 2020.

Ikipe ya Kiyovu Sports yanyuzemo, yanditse ubutumwa yihanganisha umuryango wa nyakwigendera, nyuma y’inkuru y’incamugongo yamenyekanye kuri iki Cyumweru.

Yagize ati Umuryango wa Kiyovu Sports Ubabajwe kandi wifatanyihe n’ Umuryango wa COACH ALLY BIZIMUNGU, ALLY yatoje Amakipe menshi na Kiyovu Sports irimo, yitabye Imana uyu munsi, Imana imuhe iruhuko ridashira".

Amakipe atandukanye yo mu Rwanda, Abakinnyi, Abatoza ndetse n’Abasportif muri rusange, batanze ubutumwa bwihanganisha umuryango mugari w’umupira w’amaguru mu Rwanda kubwo kubura umwe mu ntwari zawo, ndetse banihanganisha by’umwihariko umuryango wa nyakwigendera Ally Bizimungu.

Ally Bizimungu yitabye Imana azize uburwayi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND