RFL
Kigali

Buri umwe yishyuye ibihumbi $125: U Rwanda rwakiriye itsinda rya ba mukerarugendo 10 bakomeye ku isi

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/08/2021 18:50
0


Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda, RDB, ruvuga ko kuba ba mukerugendo bo ku rwego rwo hejuru barimo gusura u Rwanda, bitanga icyizere ko umusaruro uva muri uru rwego wahungabanijwe na Covid-19 uzongera ukazahuka, kuko bene aba bantu n’ubwo ari bake binjiza amafaranga menshi.



Mu ndege yihariye, private Jet, itsinda rigizwe n’abantu 10 bafite ubunararibonye mu bikorwa byo kurengera ibidukikije no kwamamaza ubukerarugendo muri rusange, ryageze mu Rwanda aho abarigize bagiye kumara iminsi 3 basura ibyiza birutatse.

Deborah Calmeyer ukuriye ikigo ROAR Afrika cyateguye uru ruzinduko rudasanzwe, asobanura ko mu byo bagomba gusura harimo pariki y’Ibirunga ifite umwihariko wo kugira ingagi zo mu misozi zitaboneka ahandi ku isi.

Yagize ati “Intego y'uru rugendo ni ukugaragaza ubukerarugendo bwa Afurika kuko uyu mugabane ufite amoko menshi y'ubukerarugendo bwivugira, turashaka kweraka isi ko hari ahantu henshi ho gusura muri Afurika, abahatuye, ndetse n'ubwinshi bw'inyamaswa ziteye amatsiko. Uru ni urugendo rw'ingenzi kuri twe. Iyi minsi 3 tuzasura Singita, pariki y'ibirunga, tuzareba ingagi, inkima, tuzareba imisozi yaho, abaturage tumenye amateka, umuco n'ibindi byinshi tuzifuza kuhakorera.”

Buri mukerarugendo uri muri iri tsinda yishyuye ibihumbi 125 by’amadolari ni ukuvuga hafi Miliyoni 125 z’amanyarwanda: muri iki gihe ibikorwa by’ubukerarugendo muri rusange byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 kuko mu mwaka wa 2020 u Rwanda rwinjije Miliyoni 121 z’amadorali ugereranije na miliyoni hafi 498 z’amadolari zinjiye mu mwaka wa 2019, aho 17% byayo ni ukuvuga miliyoni 107 zinjijwe no gusura ingagi.

Mu gihe gisanzwe mukerarugendo umwe wasuye u Rwanda ashobora gusiga akoresheje hagati y’amadolari 3.500 n’ibihumbi 12.500 mu gihe mu bihe ba mukerarugendo ari benshi ibizwi nka high season umwe akoresha ibihumbi 16.500 bitewe n’igihe amaze mu gihugu.

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka ashimangira ko kubona ba mukerarugendo bo kuri uru rwego bifite byinshi byunganira mu kongera umusaruro uva mu bukerarugendo.

“Iki cyiciro cy'abantu twita High End tourism kiragenda kizahuka gusumbya ibindi byiciro dufite by'ubukerarugendo, bikaba byerekana ko intumbere y'igihugu tukiyirimo kuko abo dukorana ni ba rwiyemezamirimo kuko badufasha kwamamaza ibikorwa by'ubukerarugendo biri mu Rwanda, tukaba twese tuvuga imvugo imwe, dushaka kuzana abantu bake ariko binjiza amafranga menshi kuko ayo mafranga asubira muri ecomomy y'igihugu akanateza imbere abaturiye pariki z'igihugu.”

Usibye u Rwanda, aba bakerarugendo basuye igihugu cya Botswana, Kenya na Zimbabwe, ndetse iyi gahunda izakomeza mu mpeshyi y’umwaka wa 2022 na 2023. Banagira uruhare mu bikorwa byo gutera ibiti, guha amatara akomoka ku mirasire y’izuba abaturiye za pariki, kubegereza amazi meza, bakanatera inkunga ibikorwa byo kugarura inyamazwa zenda kuzimira nk’inkura n’izindi.

Ba mukerarugendo bakomeye ku Isi bari mu Rwanda muri gahunda yo gusura ibyiza nyaburanga

Inkuru ya Jean Claude Mutuyeyezu-RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND