RFL
Kigali

Jacques Tuyisenge witegura ubukwe yavuye mu mwiherero w’Amavubi yitegura Mali

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/08/2021 18:36
0


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC, Tuyisenge Jacques, yavuye mu mwiherero w’iyi kipe yitegura umukino wa Mali mu minsi 10 iri imbere mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022, kubera ubukwe afite n’umukunzi we Jordin kuri uyu wa Gatandatu.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021, Tuyisenge Jacques n’umukunzi we Musiime Recheal Jordin bazasezerana imbere y’Imana, nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko tariki ya 18 Gashyantare 2021.

Ubukwe bwa Tuyisenge na Jordin bwasubitswe n’icyorezo cya Coronavirus kubera ko nta bantu bari bemerewe kwitabira ibirori muri icyo gihe bituma budakorerwa igihe cyari cyateganyijwe.

Nyuma y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Kanama 2021 iyobowe na Perezida Kagame, bivuga ko imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y‘Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero bisubukuwe, ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 50, ndetse ko  abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 (gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa neza), uyu mukinnyi yahise afata icyemezo cyo gusubukura gahunda y’ubukwe bwe na Jordin buzaba kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 y’amavuko, yari mu bari mu mwiherero w’Amavubi ari kwitegura imikino ya Mali na Kenya izaba mu ntangiriro z’ukwezi gutaha mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2021.

Ariko yawuvuyemo ku wa Kane nyuma ya saa Sita kugira ngo ajye kwitegura ubukwe buzabera mu Karere ka Rubavu ku wa Gatandatu muri Gorilla Hotel.

Nyuma y'ubukwe biteganyijwe ko Tuyisenge azahita agaruka gufatanya n'abandi urugamba rwo gushaka itike y'igikombe cy'Isi kizabera muri Qatar 2022.

Tuyisenge wari kapiteni w’Amavubi yitabiriye CHAN 2020, ndetse akagarukira muri ¼ nyuma yo gutsindwa na Guinea 1-0, yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda no hanze yarwo, arimo Kiyovu Sports, Police FC, Gormahia, Petro-Atlético de Luanda na APR FC.

Muri Gashyantare Tuyisenge yasezeranye na Jordin imbere y'amategeko

Tuyisenge na Jordin bagiye gusezerana imbere y'Imana

Nyuma y'ubukwe biteganyijwe ko Tuyisenge azagaruka gufatanya n'abandi urugamba rwo gushaka itike y'igikombe cy'Isi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND