Kigali

N'Golo Kanté muri batatu bahataniye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka i Burayi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/08/2021 18:20
0


Umufaransa ukina mu kibuga hagati wahesheje ikipe ya Chelsea igikombe cya UEFA Champions League na Super Cup mu mwaka w’imikino ushize, N'Golo Kanté, yatoranyijwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi ‘UEFA’ mu bakinnyi batatu bahataniye igihembo cy’umukinnyi wigaragaje kurusha abandi mu mwaka w’imikino ushize.



Kante ahataniye iki gihembo na Jorginho bakinana muri Chelsea, wanafashije ikipe y’igihugu cye kwegukana igikombe cy’u Burayi muri uyu mwaka ndetse na Kevin DeBryune wafashije Manchester City kwegukana igikombe cya shampiyona mu Bwongereza.

Ninde uhabwa amahirwe kurusha abandi yo kwegukana iki gihembo?

N'Golo Kanté:


Umwaka w’imikino wa 2020/21, ntabwo usanzwe kuri Kanté wafashije ikipe ye kwegukana igikombe cya UEFA Champions League nyuma y’imyaka 9, ari nacyo cya mbere yari ateruye mu mateka ye ndetse na UEFA Super Cup, agereka agahigo ku tundi.

Uwavuga ko ibikombe Chelsea yegukanye uyu mwaka ibikesha N’Golo Kanté ntiyaba abeshye, kuko ibikorwa yakoze kuva mu mikino y’amatsinda kugeza ku mukino wa nyuma begukana iri rushanwa rihatse ayandi i Burayi, ubwabyo byivugira.

Kanté yagiye atorwa nk’umukinnyi w’umukino, uba witwaye neza mu mukino wose, guhera muri ¼ kugeza no ku mukino wa nyuma, ibi bimugira umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Nta mukinnyi wigaragaje muri Champions League y’uyu mwaka kurusha N’Golo Kanté, ndetse akaba yaragiye abihemberwa kenshi kuri buri mukino yakinnye.

Kanté ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati, kenshi aba afasha ba myugariro kurinda izamu, ariko kandi agafasha na ba rutahizamu gusatira, akora byinshi mu kibuga bitashoborwa na buri wese.

Kanté ni mwiza cyane kwambura imipira, akaba mwiza mu gutera imiserebeko, ikindi kandi usanga ayobora Counter attack cyane iyo ikipe ye ishaka igitego kandi akabikora neza, imipira yo mu kirere biragoye kuyitwara Kanté, ikindi kandi ntabwo atakaza imipira kenshi ndetse no kumwambura umupira biragoye.

Uburyo aba azenguruka ikibuga cyose ahiga umupira ndetse awutembereza uko ashaka, byatumye abakunzi b’umupira w’amaguru bamuha akazina k’akabyiniriro ‘Man of everywhere’ umugabo uba uri hose.

Uruhare rwe mu guhesha Chelsea igikombe cya Champions League ntabwo rushidikanywa, ndetse byatumye benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru basaba ko yanahabwa igihembo gihabwa umukinnyi w’Indashyikirwa ku Isi ‘Ballon d’Or’ muri uyu mwaka kuko Kanté yabikoreye.

N’ubwo Kanté w’imyaka 30 atagize byinshi afasha ikipe y’igihugu y’u Bufaransa mu irushanwa rya Euro 2020 butitwayemo neza, gusa benshi mu bakurikira umupira w’amaguru bemeza ko uyu Mufaransa afite amahirwe menshi yo kwegukana iki gihembo kuko yabikoreye uyu mwaka.

Jorginho:


Uyu Mutaliyani wigaragaje cyane mu mwaka ushize w’imikino, agafasha Chelsea kwegukana igikombe cya Champions League na UEFA Super Cup ndetse akanafasha ikipe y’igihugu y’u Butaliyani kwegukana igikombe cy’u Burayi ‘Euro 2020’ butsinze u Bwongereza ku mukino wa nyuma, byamushyize ku rwego rw’abakinnyi beza I Burayi, bagize ibihe bidasanzwe muri uyu mwaka.

Mu mibare, Jorginho ari imbere mu bahabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’umwaka I Burayi kubera uruhare yagize mu gufasha amakipe yakiniye akegukana ibikombe yahataniraga.

Abasesenguzi mu mupira w’amaguru i Burayi, bashimangira ko nta gihindutse Jorginho azahabwa iki gihembo yakoreye uyu mwaka, kuko ntawamuhize ku ruhare rwe mu gufasha Chelsea gukora amateka muri Champions League nyuma y’imyaka 9, ndetse no gufasha u Butaliyani kwegukana igikombe cy’u Burayi.

Kevin DeBryune:


Uyu Mubiligi wafashije Manchester City kwegukana Premier League umwaka ushize, ndetse akanayigeza ku mukino wa nyuma wa Champions League bagatsindwa na Chelsea 1-0, ari ku rutonde rwa batatu bahataniye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka i Burayi.

N’ubwo DeBryune ntakigaragara yafashije u Bubiligi mu gikombe cy’u Burayi 2020, gusa muri rusange yarigaragaje mu mwaka ushize w’imikino ndetse anafasha Manchester City gukora uduhigo dutandukanye turimo no kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza.

Abasesenguzi b’umupira w’amaguru i Burayi, bavuga ko uyu Mubiligi nta mahirwe menshi afite kuko abo bahanganye bamurushije kugera kuri byinshi mu mwaka w’imikino ushize.

Abakinnyi bahataniye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka i Burayi, bose bakina muri shampiyona y’u Bwongereza izwi nka ‘Premier League’.

Kanté, DeBryune na Jorginho hazavamo umukinnyi w'umwaka i Burayi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND