Hashize iminsi bivugwa ko ikipe ya APR FC yaba yaratanze ku rutonde izakoresha mu mikino ya CAF Champions League abakinnyi bafitiye andi makipe amasezerano, barimo umunyezamu Kwizera Olivier, Muhire Kevin n’abandi, gusa urutonde iyi kipe yatanze izakoresha muri iyi mikino ntabwo bagaragaramo, ndetse hari n’abasanzwe bayikinira batari ku rutonde
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Kanama 2021, ni bwo hagaragaye urutonde rw’abakinnyi amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika azakoresha, haba kuri APR FC na AS Kigali. Nta mukinnyi watunguranye mu ikipe ya AS Kigali kuko abo izakoresha basanzwe bazwi, gusa ku ruhande rwa APR FC hagaragaye amazina mashya y’abanyezamu babiri batakiniye iyi kipe mu mwaka ushize ari bo Kenese Armel na Mutabaruka Alexandre.
Uru rutonde kandi ntabwo rugaragaraho myugariro Mutsinzi Ange kuri ubu uri kubarizwa mu igeragezwa mu Ikipe ya Oud - Heverlee Leuven yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi. Mu yandi mazina mashya ari kuri rwo rutonde rw’abakinnyi 28 batanzwe muri CAF harimo Nsabimana Aimable, Karera Hassan, Mugisha Bonheur, Kwitonda Alain, Mugisha Gilbert na Nsengiyumva I’rshad, bose baguzwe muri iyi mpeshyi.
Kuki
Kwizera Olivier, Muhire Kevin n’abandib bavuzwe batari kuri urwo rutonde?
Nyuma
y'uko umwaka w’imiikino wa 2020/21 usojwe APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona,
byavuzwe ko umutoza mukuru w’iyi kipe y’ingabo z’igihugu hari urutonde rw’abakinnyi
bane bakina muri Rayon Sports, yasabye ubuyobozi ko bwamugurira.
Abo
bakinnyi bayobowe n’umunyezamu Kwizera Olivier, Muhire Kevin na Nishimwe Blaise
bakina mu kibuga hagati ndetse na myugariro Niyigena Clement.
Aba bakinnyi bose bafite amasezerano muri Rayon Sports, bivuze ko ikipe yose ibashaka yabanza ikavugana n’iyi kipe bafitiye amasezerano. Bamwe muri aba bakinnyi bakoze ibishoboka byose ngo basese amasezerano bafitanye na Rayon Sports kugira ngo berekeze muri APR FC, ariko biranga bagongwa n’amategeko.
Umunyezamu
Kwizera Olivier yabanje gutangaza ko asezeye burundu ku mupira w’amaguru kugira
ngo aburizemo amasezerano y’umwaka umwe afitiye Rayon Sports kugira ngo azabone
uko yerekeza muri APR FC yigurishije, gusa yasanze amategeko ahabanye n’ibyo
atekereza, yisubiraho agaruka mu kibuga ahita anahamagarwa mu ikipe y’igihugu yitegura
imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022.
Nishimwe
Blaise ukina mu kibuga hagati yakoze ibishoboka byose kugira ngo asese amasezerano
na Rayon Sports agifitiye asezerano y’imyaka ibiri, ndetse anajyana mu manza
iyi kipe ariko birangira atsinzwe.
Uyu
mukinnyi wifujwe cyane na APR FC ndetse akanagirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse binavugwa ko
yari yatangiye kwitabira inama zitandukanye z’abakinnyi ba APR FC, gusa nyuma yahoo
atsindiwe urubanza yarezemo Rayon Sports ashaka gusesa amasezerano, inzozi ze
zo kwerekeza muri iyi kipe yamwifuje cyane muri iyi mpeshyi.
Muhire
Kevin wifujwe n’umutoza Adil Mohamed wa APR FC, nta bushake afite bwo kwerekeza
muri iyi kipe kuko yatangaje ko adashaka kuyiknra bituma imuzinukwa ndetse
akurwa ku rutonde rw’abakinnyi yifuzaga kuzakoresha mu mikino Nyafurika.
Nyuma
y’ibi bibazo by’uruhererekane abakinnyi APR FC yifuzaga bahuye nabyo, byatumye
mu bakinnyi yateganyaga gukoresha muri iyi mikino itababona ihitamo kuzakoresha
abo ifite.
Urutonde
rw’abakinnyi 28 APR FC yatanze muri CAF:
Kenese
Armel, Ndayishimiye Dieudonne, Niyomugabo Claude, Nsabimana Aimable, Karera
Hassan, Rwabuhihi Aime Placide, Nizeyimana Djuma, Itangishaka Blaise, Jacques
Tuyisenge, Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert, Ngabonziza Gylain, Mutabaruka
Alexandre, Byiringiro Lague, Mugisha Bonheur, Heritier Ahishakiye, Nshuti
Innocent, Buregeya Prince, Kwitonda Alain, Keddy Nsanzimfura, Bizimana Yannick,
Nseniyumva Ir’shad, Omborenga Fitina, Ishimwe Anicet, Ruboneka Bosco,
Nshimiyimana Yunusu, Mugunga Yves na Ishimwe Pierre.
APR
FC izahura na Mogadishu City Club mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions
League rizakinwa hagati ya tariki ya 10 n’iya 19 Nzeri 2021.
TANGA IGITECYEREZO