Ni amahirwe akomeye ndetse ni iby’agaciro kubona umukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu mupira w’amaguru, Lionel Messi, azajya yambara umwambaro wamamaza u Rwanda n’ibirutatse mu ikipe ya Paris Saint Germain yerekejemo ndetse ashobora no kuba umwe mu bakinnyi bazasura u Rwanda mu bihe biri imbere.
Kuri
uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kanama 2021, nibwo rutahizamu w’umunya-Argentine, Lionel
Messi, yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa PSG isanzwe yamamaza u Rwanda muri
gahunda ya ‘Visit Rwanda’ avuye muri FC Barcelona yari amazemo imyaka 21.
Messi
yasinyiye PSG amasezerano y’imyaka ibiri ishobora kongerwaho umwe, ndetse
ahabwa nimero 30 azajya yambara. Mu myambaro y'iyi kipe, Messi yagaragaye yambaye umupira wanditseho mu mugongo 'Visit Rwanda' bikaba ari ibisanzwe ku bakinnyi bose b'iyi ba PSG aho imyenda bakorana imyitozo iba yanditseho Visit Rwanda.
Kwerekeza
muri PSG bivuze ko Messi nawe yabaye Ambasaderi wa ‘Visit Rwanda’ kuko nawe
agiye kujya ashishikariza abatuye Isi gusura u Rwanda bakihera ijisho ndetse bakanogerwa
n’ibyiza nyaburanga birutatse.
Guhera
mu Ukuboza 2019, u Rwanda rwagiranye ubufatanye na Paris Saint-Germain,
buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba
icyerekezo kibereye ubukerarugendo.
Muri
ubu bufatanye, ikirango cya Visit Rwanda kigaragazwa kuri Stade ya Parc des
Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe
ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino, yaba iyo
yambara yasuye indi kipe cyangwa iyo yambara iwayo muri Shampiyona y’u
Bufaransa, Ligue 1.
Lionel
Messi agiye kwiyongera ku bandi bakinnyi bakomeye ba Paris Saint-Germain
bakunze kugaragara bamamaza u Rwanda n’ibyiza byarwo, barimo Mbappe, Neymar, Di
Maria n’abandi.
Mu
biganiro byahuje abahagarariye Paris Saint-Germain na Minisiteri ya Siporo,
hemejwe ko iyi kipe izubaka ishuri ry’umupira w’amaguru mu Karere ka Huye
ndetse biteganyijwe ko rizatangira ibikorwa byaryo muri Nzeri 2021, aho ku
ikubitiro rizakira abana 200 bo muri ako Karere.
Hari
kandi ko abakinnyi bakinira iyi kipe ndetse n’abayikiniye bazasura u Rwanda
muri iki gihe cy’aya masezerano, ndetse hakazajya habaho guhugura abatoza b’Abanyarwanda.
Visit
Rwanda ntabwo ikorana na PSG gusa kuko imaze igihe kirekire ikorana n’ikipe ya
Arsenal yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza.
Messi
yabaye umukinnyi wa kane mushya wa Paris Saint-Germain uguzwe nta mafaranga
atanzweho, nyuma y’Umuholandi Georginio Wijnaldum, myugariro w’Umunya-Espagne
Sergio Ramos n’umunyezamu w’Umutaliyani Gianluigi Donnarumma, ndetse n’Umunya-Maroc
Achraf Hakimi wavuye muri Inter Milan yo mu Butaliyani, bose bagiye kujya bamamaza
u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.
PSG
yakinnye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu 2020, itsindwa igitego
1-0 na Bayern Munich.
Nyuma
yo kugera i Paris Messi yagize ati “Ntegereje gutangira urugendo rushya hano i
Paris. Ikipe n’icyerekezo cyayo bihura cyane n’intego zanjye”.
Yakomeje
agira ati “Nzi uburyo abatoza n’abakinnyi bari hano ari abanyempano. Niteguye
gukorana na bo, tukubaka ikintu gikomeye ku ikipe n’abafana. Si njye uzabona
nkandagiza ikirenge mu kibuga cya Parc des Princes”.
Perezida
wa Paris Saint-Germain, Nasser al-Khelaifi, yavuze ko kugira Messi bizafasha
iyi kipe gukora amateka ku Isi.
Yagize
ati “Nishimiye ko Messi yahisemo kuza muri Paris St-Germain kandi dutewe ishema
no kumuha ikaze i Paris hamwe n’umuryango we”.
Messi
ufite amateka akomeye i Catalonia yari amaze imyaka 21, yatsindiye Barcelona
ibitego 672 mu mikino 778 mu myaka 13 yakiniye ikipe nkuru.
Messi mu byishimo byinshi mu mwambaro wa Visit Rwanda
Messi agiye kujya yamamaza u Rwanda
Sergio Ramos mu mwambaro wa Visit Rwanda
TANGA IGITECYEREZO