Rutahizamu w’umunya-Brazil ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, akomeje kugaragaza cyane ko yifuza kongera gukinana na Lionel Messi mu ikipe imwe, akaba yatangiye ibikorwa byo kumureshya kugira ngo amusange mu Bufaransa, nyuma y'uko afashe umwanzuro wo gutandukana FC Barcelona yari amazemo igihe kirekire.
Neymar
yatangaje ko yiteguye gutanga nimero 10 kuri Lionel Messi igihe cyose yafata
umwanzuro wo kujya muri PSG.
Neymar
yatangaje aya magambo nyuma y’aho FC Barcelona yemeje ko Messi atazayikinira
umwaka utaha w’imikino, ari nabwo PSG yahise itangira kumurambagiza aho bivugwa
ko ibiganiro bigeze kure ndetse uyu mukinnyi ashobora kuyerekezamo vuba.
Neymar
Jr wifuza kongera gukinana na Messi nyuma yo guhurira muri FC Barcelona bakagirana
ibihe byiza cyane ndetse bakanahesha iyi kipe ibikombe bitandukanye, yiyemeje
kumuha nimero 10 akunda mu gihe cyose yamusanga muri PSG.
Messi
wari umaze imyaka 21 i Nou Camp, yifuzaga kuguma muri iyi kipe ariko amategeko
ya La Liga ndetse n’ubushobozi budahagije bwa FC Barcelona ntabwo byamukundiye.
Messi
na Neymar na bagenzi be bakinana muri PSG bafotowe bari kumwe ku mucanga Ibiza
mu biruhuko aho bivugwa ko gahunda yo gukinana igeze kure.
Ikipe
ya PSG nayo yamaze gutegura amasezerano izaha Messi kugira ngo ayisinyire
imyaka 2 nkuko ibinyamakuru byo mu Bufaransa bibitangaza.
Manchester
City yo mu Bwongereza ibifashijwemo n’umutoza wayo, Pep.Guardiola bivugwa ko
yifuza Messi gusa nta gahunda y’ibiganiro yigeze ivugwa hagati y’izi mpande
zombi.
Neymar akomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo yongere akinane na Messi
TANGA IGITECYEREZO