Kigali

Uri mwiza cyane! Amafoto agaragaza uburanga bwa Nirere Shanel ari mu biruhuko yazamuye amarangamutima ya benshi

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:7/08/2021 9:14
0


Nirere Ruth [Miss Shannel] wamenyekanye mu muziki kuva kera mu ndirimbo nka Ndarota, Nakutaka n’izindi ndirimbo zagiye zikundwa mu buryo budasanzwe mu myaka 11 ishize, kuri ubu ari kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto ye agaragaza uburanga bwe.



Uyu muhanzikazi uri mu bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, amaze iminsi ashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko urukuta rwe rwa Twitter yazamuye amarangamutima ya benshi batangaho ibitekerezo bitandukanye bitewe n’uburyo agaragaza ubwiza budasanzwe. 

Nirere Shanel yavugishije abantu ubwo yatangiraga gushyiraga amafoto ku rukuta rwe rwa Twitter bigaragara ko atangiye ibiruhuko akandikaho ko ari mu biruhuko muri ibi bihe by'impeshyi. Nyuma y’ubwo butumwa uyu muhanzikazi yabuherekeresheje amafoto atatu yambaye ikabutura yavugishije abatari bake.

Nirere Shanel ari mu biruhuko 

Hashize amasaha abiri ashyize ifoto yambaye imyenda y'imbere ku rukuta rwe rwa Twitter ndetse no kuri Instagram ye, yandikaho ati ’’Nshuti zanjye ndashaka kubyumvikanisha neza, ngiye kuvuga kuri ibi bintu mu buryo nzi neza kuko ndabizi. Nabayeho ubuzima bwuzuye, nagenze buri nzira iyo ariyo yose igororotse n’izindi nyinshi, narabikoze, kandi nabikoze mu buryo bwange.’’ 

Hari uwitwa Ibrahim Cyubahiro we wahisemo gukoresha amwe mu magambo yo mu ndirimbo 'Ndarota' y'uyu muhanzikazi abibona nk'aho ari inzozi kubona amafoto anyuranye agaragara uburanga bwa Nirere Shanel. Hari undi wavuze ko Nirere Shanel ari mwiza cyane ati "Too beautiful" bivuze ngo uri mwiza bihebuje.

Umunyamakuru Aissa Cyiza ari mu batangariye ubwiza bwa Nirere


Nirere Shanel ari mu biruhuko muri ibi bihe by'impeshyi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND