Abategura ibihembo Inganji Awards bigamije gushimira abagira uruhare mu by’ibiciro by’ubuhanzi batangaje abahataniye ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri.
Inganji Awards ni ibihembo bigamije gushimira abari mu Inganda Ndangamuco bitwaye neza kurusha abandi mu gihe cy’umwaka.
Bitegurwa kandi bigatangwa na Talents care, Performing arts, media and films Ltd. Kuri iyi nshuro ya kabiri bigiye gutangwa ku bahanzi babarizwa mu byiciro birimo filime, ikinamico, urwenya, ubusizi n’uwigaruriye imitima y’abantu kurusha abandi (Influencer).
Ibi bihembo bigiye gutangwa mu gihe hari ibyiciro byakuwemo n’ibyongerewemo. Hongeweho icyiciro cya filime n’icyiciro cy’abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.
Ibyiciro byakuweho harimo icyiciro cy’ababyinnyi babyina imbyino gakondo n’izigezweho.
Kalinda Isaie Umuyobozi Mukuru wa Inganji Performing Arts Awards, yabwiye INYARWANDA, ko ibi byiciro byakuweho kubera ko batigeze babona uko bakora bitewe na Covid-19.
Ati “Ibi byiciro byakuwemo kubera ko ababibarizwamo batigeze babona uko bakora muri uyu mwaka. Nta bitaramo bihari, barakumiriwe ahantu hose. Tuvuze ngo rero barakoze twaba turi kubeshya kubera ko ntabwo bigeze babona aho bakorera cyangwa uvuge ngo kanaka yigaragaje kurusha kanaka.”
Uyu muyobozi yavuze ko uburyo bwo gutora kuri iyi nshuro bwagutse, kuko banashyizemo uburyo bwa Spenn buzafasha abantu bari hanze y’u Rwanda.
Avuga ko ku nshuro ya mbere bahuye n’ikibazo cy’aho umuntu yashoboraga gutora ijwi ntirihite rijyaho, ariko ko ubu babyoroheje aho umuntu azajya atora agahita abona ko ijwi ryagiyeho.
Kalinda yavuze ko bagerageje gukosora ibyo banenzwe ku nshuro ya mbere. Avuga ko abahatanye muri ibi bihembo bose bamaze kubimenyeshwa. Buri cyiciro gifite ibihembo byacyo.
KANDA HANO UBASHE GUTORA UWO USHYIGIKIYE
Abahataniye ibihembo Inganji Awards 2021:
Icyiciro cy’abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga mu bagabo: Gakumba Patrick (Supermanager), Uwizeye Mark (Rocky kirabiranya) na Bugingo Bonny (Junior/ Genious /GITI)
Icyiciro cy’abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga mu bagabo: Byukusenge Esther (Dj Briane), Mbabazi Chadia (Shaddyboo) na Umutoni Gaelle (Gaga).
Icyiciro cya filime zo kuri internet (Web Series): The Secret, Isi dutuye, Bamenya, Impamvu, Inzozi, Marine, Gashugi, Gatarna, Ibara Ry’urukundo na Makuta.
Icyiciro cya filime zitambuka kuri Televiziyo (TV Series): Impanga, Matayo Highschool, Indoto, Ejo sikera, Citymaid na Seburikoko.
Icyiciro cy’abakinnyi ba filime b’abagabo: Ingabire Davy Carmel (James muri filime Impanga), Rukundo Arnold (Gashugi muri filime Gashufi), Ndayizeye Emmanuel (Nick muri City Maid), Harereimana Seka Isaac (Gaby muri filime Marine), Didier Kamanzi (Didier muri filime Inzozi).
Dusabimena Israel (Papatracy muri filime Impanga), Nkurikiyinka Charles (Gofre muri filime Umuturanyi), Byiringiro Ricky (Ozil muri filime Matayo High School), Nteziryayo Cyprien (Rwasibo muri filime The Hustle), Niyigena Rwasibo Jean Pierre (George muri filime Indoto), Mugisha James (Papa Mimi muri filime Indoto).
Elie Hakizimana (Martin muri filime Impamvu), Ramdhan Benimana (Bamenya muri filime Bamenya), Norbert Regero (Bolingo muri filime Inkovu), Johston (akina muri filime Ejo si kera), Ronger Irunga (Tukowote muri filime Bamenya).
Nyamaswa Mohamed Meme (Alex muri filime Matayo High School), Jean Pierre (Matayo muri Matayo High School), Mbarushimana Elia (Tadjino muri filime Inzozi).
Mu cyiciro cy’abakinnyi ba filime b’abagore: Assia Mutoni (Gatarina muri filime Gatarina), Nadeje Uwamwezi (Nana muri City Maid), Ingabire Pascaline (Mukaneza muri Inzozi), Beata Mukakamanzi (Mama Nick muri City Maid), Ishimwe Sandra (Nadia muri City Maid), Uwamahoro Antoinette (Siperansiya muri Seburikoko).
Nyirabagasezera Lea (Mama Tatiana muri Inzozi Series), Anastasha Ashley (Tatiana muri Inzozi Series), Kamikazi Viviane (Divine muri Inzozi Series), Usanase Bahavu Jeannette (Keza muri Impanga), Nadia Umutoniwase (Muganga muri Umuturanyi), Irafasha Reponse (Swalla muri Matayo High School).
Munezero Aline (Bijou muri Bamenya), Mukayizere Djalia (Kechapu muri Bamenya), Sugira Florence (Aurore muri Impamvu), Bwiza Titian (Marine muri Marine Series), Adeline Byukusenge (Noella muri Impanga), Julienne Nyiramahirwe (Djalia muri Igihirahiro).
Kampire Sarah (Micky muri Impanga), Uwumukiza Anualite (Neza muri Ejo si kera), Usanase Loura (Nikuze muri City Maid), Kirenga Saphina (Kantengwa muri Seburikoko), Bazongere Rosine (Joseline muri City Maid), Tuyisenge Xavella (Keza muri Kubera iki?), Mukasekuru Fabiola (Beatrice muri Ejo si kera), Zaninka Joselyne, Uwamurera Esperance (Mama Trecy muri Impanga).
Abanditsi beza ba filime: Mukandasumbwa Carine, NTURANYENABO Emmanuel, USANASE Bahavu Jeanette, KAMANZI Felix na MISAGO Wilson
Abanyarwenya b’abagabo: Ramdhan Benimana (Bamenya/Bamenya), SHEMA Patrick (Patyno/Patynocomedy), SEKA Nshizirungu (SETH/ZUBY). SEBASAZA Daniel Abdulkharim (CHOUCHOUBAE/DANIZZO COMEDY). MUCYO Sam (Zuby), Emmanuel Mugisha (UMUTURANYI/GATOGO), Patrick Rusine (RUSINE COMEDY)
Martin Kwizera (FATHER MILITARY LOVE), KANYABUGANDE (NYAXO), BIGOMBA GUHINDUKA (JAPHET & 5K BIGOMBAGUHINDUKA) na KAMIRINDI Josue (joshchallenge).
Icyiciro cy’abagore: KAYUNGA Divin (Tessy/The Secret), NKUSI KENNY na Nicole (Nyabitanga/Zuby)
Mu cyiciro cy’abasizi b’abagabo: NSEKANABO Junior RUMAGA, GASIZI ka Sinza na BIZIMANA Samuel (Sam)
Icyiciro cy’abasizi b’abagore: MUTONI Oliver (Saranda), MANIRAGUHA Carine, MUREKATETE Claudine na KAMPIRE Elisabeth (Dina poet)
V. THEATRE CATEGORIES
Radio Drama Male Actors
1. BAHATI Xavier (MASHIRIKA /URUNANA)
2. HIGIRO Adolphe (SHEMA, MUSECYEWEYA)
3. NDABANANIYE RWEMA Jean de la Croix (SHYAKA /URUNANA)
4. NDORIMANA Elie (GASORE/MUSEKEWEYA)
5. UWIZEYIMANA Olivier (PETERO/URUNANA)
6. HABAKUBAHO Hyacinthe (GITEFANO/INDAMUTSA/URUNANA)
7. MUCYESHIMANA Musa (MUGISHA/URUNANA/INDAMUTSA)
8. AYIRWANDA Jean Claude (BUSHOMBE/URUNANA)
9. MUTUYEYEZU Evaliste (INDAMUTSA)
Radio Drama Female Actors
1. INGABIRE MIMY Marthe (MARIBORI/MUSEKEWEYA)
2. MUCYESHIMANA Jeannette (DEVOTA/URUNANA)
3. MUHUTUKAZI Mediatrice (KANKWANZI /URUNANA)
5. MUKARUBAYIZA Drocella (ZANINKA/MUSEKEWEYA)
6. NYIRARUKUNDO Beatrice (INDAMUTSA)
7. MUGENI Aimee (NYIRANEZA/URUNANA)
8. UWIMANA Consolata (MANYOBWA/MUSEKEWEYA)
9. MUKABARISA Marie Jeanne (NADINE/URUNANA)
10. KABAHIZI Mariana (Chantal/Musekeweya)
11. NYIRABAGANDE Drocelle (RANGWIDA)
12. KAYIZERWA Chantal (MASHIRIKA)
SCRIPT WRITER FOR RADIO DRAMA
1. Charles Lwanga (Musekeweya)
2. Musagara Andrea (Musekeweya)
3. Manishimwe Dieudonne (Indamutsa)
4. Samuel Mugiraneza (Indamutsa & Mashirika)
5. Viviana NYIRAMAJYAMBERE (Indamutsa)
Filime ‘Seburikoko’ yamwitiriye ihataniye igihembo mu cyiciro cya filime zitambuka kuri Televiziyo
Umunyamideli Chadia Mbabazi [Shaddyboo] ari mu cyiciro
cy’abavuga rikumvikana ahuriyemo na Rocky Kirabiranya, Giti na Super Manager Ramdhan Benimana- Filime ye yise ‘Bamenya’ ihatanye mu
cyiciro ‘Web Series’ nawe ahatanye mu cyiciro cy’abakinnyi ba filime b’abagabo
Kalinda Isaie Umuyobozi Mukuru wa Inganji Performing
Arts Awards, yavuze ko hari ibyiciro byakuwe muri ibi bihembo n’ibyongewemo
kubera Covid-19
TANGA IGITECYEREZO