RFL
Kigali

Issa Hayatou wayoboye CAF imyaka 29 yahagaritswe umwaka atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/08/2021 10:51
0


FIFA yahaye igihano gikarishye umunya-Cameroun, Issa Hayatou, wayoboye Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ ndetse akaba yarigeze kuba Perezida w’inzibacyuho w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’. Yahawe iki gihano azira kurenga ku mahame ngengamyitwarire ya FIFA.



Isaa Hayatou yahagaritswe umwaka wose atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru ndetse acibwa amande angana n’ibihumbi 300 by’amafaranga akoreshwa mu Busuwisi (miliyoni 33 Frw).

Hayatou w’imyaka 74 y’amavuko usanzwe ari Perezida w’icyubahiro wa CAF, Azamara umwaka wose nta gikorwa na kimwe cyerekeye umupira w’amaguru agaragaramo, ndetse ibihano yafatiwe byatangiye gukurikizwa kuri uyu wa 3 Kanama 2021, bivuze ko atazagaragara mu gikombe cya Afurika kizakirwa n’igihugu cye cya Cameroun muri Mutarama 2022.

Ibi bibaye nyuma y’ iperereza ryakozwe ku myitwarire ya Hayatou ubwo yari umuyobozi wa CAF, ryagaragaje uburiganya yagize mu itangwa ry’isoko ryo kwerekana amashusho y’amarushanwa Nyafurika hagati ya 2014 na 2017, ndetse guhera mu 2010 uyu mugabo yagiye avugwaho ibijyanye na ruswa yatangaga ndetse akanakira.

Akanama nkempurampaka ka FIFA kemeje ko Hayatou yasinye amasezerano amufitiye inyungu ku giti cye mu izina ry’Impuzamashyirahamwe ‘CAF’, bigashyira mu gihombo iyi mpuzamashyirahamwe.

FIFA ishinja Hayatou kurenga ku mategeko agena uburenganzira bungana mu guhatanira isoko, ubwo yatangaga isoko rya miliyari y’amadolari ya Amerika rijyanye no kwerekana no kumenyekanisha ibikorwa bya ruhago muri Afurika, ryahawe ikigo Lagardère Sports cyo mu Bufaransa, ayo yasinywe mu 2015, atangira gukurikizwa mu 2017, akaba azamara imyaka 12.

Issa Hayatou yahagaritswe na FIFA umwaka atagaragara mu bikorwa by'umupira w'amaguru





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND