RFL
Kigali

Niwe muntu batumye agatinda ku isi! Bamutumye ikiro cy'umuceri kuri Boutique aratinda none agarutse nyuma y'imyaka 47-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:3/08/2021 18:28
0


Biragoye kwiyumvisha uburyo umuntu mukuru bamutuma guhaha kuri Boutique agatinda agahera, rimwe na rimwe iyo udatashye babyita ko waburiwe irengero iyo umaze iminsi irenga 2 nta kanunu...Umusore ubu wabaye umusaza, James Maura, yatahutse nyuma y'imyaka 47 baramutumye ku iduka kugura ikiro cy'umuceri.



Ubwo yari afite imyaka 23, James Maura wo muri Kenya, yoherejwe mu iduka kugura umuceri  wo guteka ngo barye hanyuma arazimira. Kuri iki cyumweru, yongeye guhura n'umuryango we  atahutse nyuma yo kumutuma akagenda umuti wa mperezayo.


Maura, ubu ufite imyaka 70, amakuru avuga ko umuryango wategereje uwagiye guhaha ugaheba, mu gihe James Maura  yigiriye igitekerezo cyo guhita yigira mu mujyi wa Nairobi, aza kwimukira mu cyaro, akomerezayo ubuzima iwabo arabibagirwa.


James yagiye ari umusore none yatahutse ari umusaza 

Imyaka yarashize indi irataha, nk'uko Citizen ibitangaza, gusa kongera gutekereza iwabo ni uko yanyarukiye kuri Facebook akabonaho umugabo bajya gusa maze aramwandikira ubutumwa bugufi amusuhuza, baraganiriye birangira bibwiranye asanga ni abishywa, amusaba gutaha agahura n'umuryango we wamubuze ubwo wamutumaga ikiro cy'umuceri ku iduka. James Maura  byarangiye atashye ari umusaza umuryango urishima. 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND