RFL
Kigali

Dore ibintu bishobora gutuma urara nabi mu ijoro n’uko wabikemura

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:2/08/2021 10:06
0


Niba ujya ugira ijoro ribi, iteka ukiyumvamo kuryama nabi cyane, byanga bikunze ubyuka wababaye wumva watengushywe cyane. Iyi nkuru igiye kugufasha kumenya icyo wakora ‘uko wakosora amakosa wajyaga ukora utabizi.



1.Inzoga unya mbere yo kuryama


N’ubwo abantu benshi bibwira ko ari byiza gufata akarahure kamwe k’inzoga nyuma y’akazi, na none bake muri bo bazi ko ako kamwe baba bafashe muri ayo masaha gatuma bataryama neza kakabicira ijoro, ntibabimenye.

N’ubwo inzoga zituma uwazinyoye ashobora kuryama vuba vuba agahita abona ibitotsi, na none zituma urara nabi cyane ku buryo ushobora gusanga waryamye igice kimwe cy’ijoro, ikindi wakibuzemo amahoro. Ubyemere cyangwa ubyange, uko kuryama nabi kwawe, bishobora no kukwica. Rero va kuri ako karahure kamwe k’inzoga ufata ku mugoroba, uzadushimira nyuma umaze kubona ko hari itandukaniro.

2.Uburyo uryama wihinnye ! Akenshi nta n'ubwo uba wabiteguye


Ikiryamirwa kibi (Matress), gishobora kwangiza ijoro ryawe ndetse n’ubuzima bwawe muri rusange. Abenshi ntago mwari mubizi ariko uko uryama ku kiryamirwa kibi ni nako ugira ijoro ribi, aha ni naho hava kuryama wihinnye, kandi ukabikora nawe utabizi neza, kuko biba hagati mu ijoro.

3.Icyayi ufata

Icyayi buriya ku gifa ugiye kuryama ni bibi cyane, kuko bituma ugira ijoro ribi cyane. Irinde icyayi mbere yo kuryama. Byibura wagifata urangije kurya ifunguro rya sasita, kikagenda kiva mu mubiri wawe, uko amasaha agenda ashira ubundi ukaza kugeza amasaha yo kuryama umeze neza.

4.Uguhangayika ugira buri munsi

Uburyo uhangayika buri munsi , byangiza ijoro ryawe, bikaba byakubuza no kuryama neza. Guhangayika ntibyangiza ijoro gusa, byangiza n’ubuzima bwawe kurenza uko wowe ubitekereza. Niba ufite uguhangayika muri wowe, gerageza ufate imiti cyangwa uruhuke bihagije.

N’ubwo tuvuze ibi bishobora ku kwangiriza ijoro, ukaba waryama nabi, hari n’ibindi byinshi nawe ushobora kuba uzi. Nawe tekereza kuri ibyo ubundi ubikemure wishimire kugira ijoro ryiza ryuje ibitotsi byuzuye.

Inkomoko: YourTango






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND