Niba ujya ugira ijoro ribi, iteka ukiyumvamo kuryama nabi cyane, byanga bikunze ubyuka wababaye wumva watengushywe cyane. Iyi nkuru igiye kugufasha kumenya icyo wakora ‘uko wakosora amakosa wajyaga ukora utabizi.
1.Inzoga unya mbere yo kuryama
N’ubwo abantu benshi bibwira ko ari byiza gufata
akarahure kamwe k’inzoga nyuma y’akazi, na none bake muri bo bazi ko ako kamwe
baba bafashe muri ayo masaha gatuma bataryama neza kakabicira ijoro,
ntibabimenye.
N’ubwo inzoga zituma uwazinyoye ashobora kuryama vuba
vuba agahita abona ibitotsi, na none zituma urara nabi cyane ku buryo ushobora
gusanga waryamye igice kimwe cy’ijoro, ikindi wakibuzemo amahoro. Ubyemere
cyangwa ubyange, uko kuryama nabi kwawe, bishobora no kukwica. Rero va kuri
ako karahure kamwe k’inzoga ufata ku mugoroba, uzadushimira nyuma umaze kubona
ko hari itandukaniro.
2.Uburyo uryama wihinnye ! Akenshi nta n'ubwo uba
wabiteguye
Ikiryamirwa kibi (Matress), gishobora kwangiza ijoro
ryawe ndetse n’ubuzima bwawe muri rusange. Abenshi ntago mwari mubizi ariko uko
uryama ku kiryamirwa kibi ni nako ugira ijoro ribi, aha ni naho hava kuryama
wihinnye, kandi ukabikora nawe utabizi neza, kuko biba hagati mu ijoro.
3.Icyayi ufata
Icyayi buriya ku gifa ugiye kuryama ni bibi cyane,
kuko bituma ugira ijoro ribi cyane. Irinde icyayi mbere yo kuryama. Byibura
wagifata urangije kurya ifunguro rya sasita, kikagenda kiva mu mubiri wawe, uko
amasaha agenda ashira ubundi ukaza kugeza amasaha yo kuryama umeze neza.
4.Uguhangayika ugira buri munsi
Uburyo uhangayika buri munsi , byangiza ijoro ryawe,
bikaba byakubuza no kuryama neza. Guhangayika ntibyangiza ijoro gusa, byangiza
n’ubuzima bwawe kurenza uko wowe ubitekereza. Niba ufite uguhangayika muri wowe,
gerageza ufate imiti cyangwa uruhuke bihagije.
N’ubwo tuvuze ibi bishobora ku kwangiriza ijoro, ukaba
waryama nabi, hari n’ibindi byinshi nawe ushobora kuba uzi. Nawe tekereza
kuri ibyo ubundi ubikemure wishimire kugira ijoro ryiza ryuje ibitotsi byuzuye.
Inkomoko: YourTango
TANGA IGITECYEREZO