Kigali

Kongera umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bizafasha iki shampiyona y’u Rwanda itagira ihangana?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/07/2021 20:40
0


Nyuma y’icyemezo cyafashwe n’abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ cyo kongera umubare w’abanyamahanga bemerewe gukina muri shampiyona y’u Rwanda, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bafite akamwemwe ko kuba shampiyona igiye kwiyuburura mu gihe abandi bibaza niba hari itandukaniro izagaragaza



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021, habaye inama nyunguranabitekerezo yahuje abanyamuryango ba FERWAFA yaganiriwemo zimwe mu mpinduka zishobora gutangira gukurikizwa muri shampiyona y’umwaka utaha, harimo no kongera umubare w’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda.

Hashize igihe kirekire shampiyona yo mu Rwanda isa n’iyarambiye abantu ndetse usanga kuyikurikira ari ukubura uko bagira kubera ko yajyaga gutangira ku munsi wa mbere w’imikino ny’irigikombe azwi.

Uretse mu mwaka wa 2008 gusa, imyaka ishize ari 16 yikurikiranya amakipe abiri gusa (APR FC na Rayon Sports) ariyo ahererekanya igikombe cya shampiyona, imwe igitwara umwaka umwe, mu wundi ikacyisubiza cyangwa kigatwarwa na mucyeba wayo, wagira ngo andi makipe agifiteho imiziro.

Ibi bigaragaza ko guhera mu 1995, ubwo Genocide yakorewe Abatutsi yari imaze guhagarikwa kugeza magingo aya, ruhago nyarwanda by’umwihariko shampiyona y’u Rwanda itarimo guhangana, ari nabyo biyisubiza inyuma ndetse bikanagira ingaruka mbi ku ikipe y’igihugu Amavubi.

Mu byukuri iyi ni shampiyona idatanga ubwisanzure n’ubwigenge kuri buri kipe iyikina bwo kwigaragaza no gukoresha imbaraga zabo bafite mu guharanira umusaruro mwiza, kubera ko bigaragara ndetse binavugwa ko ikipe imwe isa n’aho itegeka andi makipe 15 bakina muri shampiyona imwe, igakoresha ubushongore n’ubukaka ifite, igitinyiro cyayo ndetse n’ubushobozi ifite, ikiha ububasha burenze ubwa FERWAFA, amakipe yose akagendera ku mategeko yayo.

APR FC yabaye mpatse amakipe mu Rwanda, imaze kwegukana ibikombe 19 bya shampiyona mu myaka 26 

Ndetse bikunze kuvugwa kenshi ko imyinshi mu mikino yo muri shampiyona iba yayiguze mbere yuko shampiyona itangira, bityo bikayorohera gukusanya ibikombe ibyigwizaho, ariko nayo bikayigaruka iyo bigeze ku ruhando mpuzamahanga kuko ikubitwa umusubirizo itarenze umutaru.

Ibi byamunze umupira w’amaguru w’u Rwanda bituma nta terambere ugira ndetse binagira ingaruka mbi ku ikipe y’igihugu Amavubi, binayishyira mu kagozi na magingo aya ikirwana no kukigobotora.

Atari APR FC ni Rayon Sports rimwe na rimwe yegukana igikombe cya shampiyona, ninde wakibaraze aha gasopo andi makipe, Ese ni ryari mu Rwanda hazagaragara amakipe ahanganira igikombe byeruye? Amakipe azacika ku muco wo kuba mpatse amakipe andi acike ku muco wo gutanga amanita y’ubuntu ryari? Ni ryari amakipe yose ahuriye mu cyiciro kimwe azagira ijambo ringana imbere y’amategeko n’imbere y’abantu?

Rayon Sports iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona mu 2018/19

Ibi bibazo byibazwa kenshi iyo umuntu agerageje gusesengura umupira w’amaguru mu Rwanda no kureba ejo hazaza hawo.

Kongera umubare w’abanyamahanga bizafasha iki shampiyona y’u Rwanda?

Kera kabaye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryemeje ingingo yo kongera umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda, bava kuri batatu baba batanu, nyuma y’igihe kitari gito amakipe yari amaze atakamba ariko barimwe amatwi.

Ni icyemezo cyaje gikenewe cyane na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’abawifuriza iterambere, ndetse n’amakipe ubwayo yari yarabisabye guhera kera ariko bikirengagizwa.

AS Kigali yakunze gukomanga ku gikombe kenshi ariko byaranze

Kongera umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda hari ibibazo bimwe na bimwe bizakemura ahanini byakundaga kwisubiramo, bikarebeshwa ijisho ababijejwe bakaryumaho.

Kongera umubare w’abanyamahanga bizakemura ibikurikira:

1. Hazagaragara ihangana rikomeye ku makipe ashaka intsinzi

Amwe mu makipe yinubiraga kenshi icyemezo cya FERWAFA kiyemerera gukinisha abakinnyi batatu ku mukino, kuko bavugaga ko ari bacye, bakeneye kongerwa kugira ngo bibafashe kugera ku ntego zabo biyemeje.

Ibya Kiyovu Sport byarayoberanye neza neza

Amakipe atandukanye arimo Rayon Sports, AS Kigali, Gasogi United, Kiyovu Sports, Mukura Victory Sports, Musanze FC, Etincelles n’andi, abonye umwanya mwiza wo kwiyubaka no kugura abakinnyi benshi kandi b’ingezi babafasha kubaka amateka mashya muri shampiyona y’u Rwanda, ku buryo yaba bamwe mu bakandida ku gikombe cya shampiyona umwaka utaha.

2. Bizaca umuco wa mpatse amakipe

Amakipe menshi nagura abakinnyi beza, ndetse agacika ku muco wo gutanga amanita no kwakira twa ruswa twa hato na hato ngo bitsindishe, hazagaragara impinduka ku ikipe izegukana igikombe cya shampiyona.

Gasogi United ni imwe mu makipe agaragaza inyota y'igikombe cyane

3. Bizazamura urwego rw’abakinnyi b’abanyarwanda

Ikipe nigura abanyamahanga batanu beza bakomeye bakajya babanza mu kibuga, bizasaba abakinnyi b’abanyarwanda gukora cyane kugira ngo bicaze wa munyamahanga bakina ku mwanya umwe, ndetse hari na byinshi bazigira ku banyamahanga bazaba bakinana, icyo gihe umunyarwanda uzajya ubanza mu kibuga azaba yabikoreye kandi abikwiriye.

Mukura birayisaba kwitegurira urugamba ishikamye

4. Bizazamura urwego rwa shampiyona, amakipe asohokera igihugu agere kure mu mikino Nyafurika

Amakipe niyiyubaka neza, hagatangira kugaragara ihangana muri shampiyona, bizatuma urwego rw’imikinire ruzamuka na shampiyona ubwayo izamuke, amakipe ubwayo azamuke atere intambwe, bityo n’ayegukanye ibikombe agasohokera igihugu azajya aba akomeye ku buryo atazajya asezererwa nk’uko asezererwa magingo aya, kandi n’abafana bazaryoherwa na shampiyona.

5. Bizatanga umusaruro mwiza ku ikipe y’igihugu ‘Amavubi’

Gukomera kwa shampiyona bifite kinini bizaba bivuze cyane ku ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ kuko abakinnyi bazahamagarwa bazaba bigaragaje ku buryo bushimishije kandi babikwiriye, bizatuma bagaragaza itandukaniro banafashe iyi kipe gushaka umusaruro mwiza mu marushanwa atandukanye bazitabira mu bihe biri imbere.

Kugera ku Iterambere n’impinduka mu mupira w’amaguru mu Rwanda birasaba buri ruhande kubigira ibyarwo, kandi abatuma bitagerwaho nibo banafite urufunguzo rwo gutuma bigerwaho, nta bandi atari abanyarwanda ubwabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND