RFL
Kigali

Umugabo yakatiwe imyaka isaga 5 nyuma yo kwica ipusi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:31/07/2021 13:59
0


Steve Bouquet, umugabo wakoraga akazi k'ubuzamu mu mujyi wa Brighton ku nyanja y’u Bwongereza yakatiwe igifungo kirenze imyaka itanu azira kwica ipusi 9.



Steve Bouquet w'imyaka 54 yahamijwe icyaha cyo guhungabanya umutekano w'amapusi/Injangwe 16, icyenda muri zo zikaba zarapfuye. Ni icyaha cyabereye i Brighton mu birometero 80 mu Majyepfo ya London. Uyu mugabo yafashwe nyuma y'uko nyir'imwe mu njangwe zapfuye ashyizeho kamera y'umutekano ikamufata amashusho.


Bouquet yakatiwe imyaka itanu n'igice azira kwica ipusi

Bouquet yahakanye kugira uruhare muri ibyo bitero yagabye ku njangwe, ariko abashinjacyaha bavuze ko kuri telefoni ye habonetse ifoto y'injangwe yapfuye, kandi icyuma yakoresheje yica injangwe z'abaturage cyabonetse iwe mu rugo. Yahamijwe icyaha nyuma y’urubanza rwasanze Steve Bouquet yarakoze icyaha ndengakamere.

Aborozi b'injangwe bashinjaga Bouquet bari mu rukiko rwa Crown Crown bavuga ko injangwe zabo zihenze kandi yakoze icyaha cya bunyamaswa niko gutsindwa yoherezwa muri gereza imyaka itanu n'amezi atatu nk'uko Theirishtimes ibitangaza. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND