Zari w’abana batanu barimo babiri yabyaranye na Diamond yishongoye avuga ko uburanga bwe muri iyi minsi bumuteye ubwoba, ku buryo yumva yakwinyunguta.
Mu buryo
bw’amashusho yifashishije Snapchat, uyu mugore usanzwe ufite uburanga n’imiterere
idasanzwe ituma utamenya ko abyaye gatanu, yishongoye ati ”Nk’umuntu,
wari wigera ushakisha umwiza cyane kuruta ifunguro riteguye? Nyuzwe n’ubwiza
bwanjye, Wallah nteye ubwoba”.
Yifashishije Snapchat avuga ko ubwiza afite muri iyi minsi bumuteye ubwoba
Yakomeje avuga ko muri iyi minsi yibonaho uburanga buhebuje kuruta ibindi bihe ku buryo yumva yakwinyunguta. Ubwiza bwe butuma yikururira imitima y’abantu batari bake. Kuri instagaram akurirwa n’abarenga miliyoni 9. Yararuye abagabo batari bake ku buryo ahora mu nkundo za hato na hato. Yabyaranye abana batatu na Ivan Semwanga, nyuma y'uko yitabye Imana abyarana na Diamond abana babiri, baza gutanduka aho uyu mugore yamushinjaga ku muca inyuma.
Nyuma yo gutandukana nawe yahise abona undi mukunzi mushya Dark stallion
ariko nawe baza gutandukana gusa ubu umubano we na Diamond usa n'aho uhagaze neza.
TANGA IGITECYEREZO