RFL
Kigali

FERWAFA yongereye umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/07/2021 8:56
0


Kera kabaye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryemeje ingingo yo kongera umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda, bava kuri batatu baba batanu, nyuma y’igihe kitari gito amakipe yari amaze atakamba ariko barimwe amatwi, mu gihe umwaka utaha w’imikino uzatangira mu Ukwakira 2021.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021, habaye inama nyunguranabitekerezo yahuje abanyamuryango ba FERWAFA yaganiriwemo zimwe mu mpinduka zishobora gutangira gukurikizwa muri shampiyona y’umwaka utaha, harimo no kongera umubare w’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda.

Mu busanzwe abakinnyi b’abanyamahanga batatu nibo bari bemerewe kujya mu kibuga ku mukino, bikaba byemejwe ko abakinnyi batanu aribo bazaba bemerewe kujya mu kibuga kuri buri mukino.

Mu bitekerezo byatanzwe muri iyi nama bigomba kuzemezwa na Komite Nyobozi ya Ferwafa, harimo kuvana umubare w’abanyamahanga kuri batatu bakaba batanu, ariko hashyirwaho ko byibura bagomba kuba batarengeje imyaka 30 y’amavuko.

Mu byibanzweho cyane muri iyi nama nk'uko urubuga rwa FERWAFA rubitangaza, harimo umushinga wo kongera umubare w’abanyamahanga bitabira amarushanwa atandukanye ya FERWAFA ndetse n’ingengabihe y’amarushanwa ya FERWAFA.

Abanyamuryango bagaragaje ko bishimiye umushinga wo kongera umubare w’abanyamahanga ndetse bagaragaza ko inyigo yawo ikomeza gukorwa neza cyane cyane igahabwa ubugororangingo ku buryo n’abakinnyi b’abanyarwanda bakomeza kubona amahirwe yo gukina ku rwego rwo hejuru.

Ku kijyanye n’ingengabihe ya FERWAFA, abanyamuryango bagaragaje imbogamizi zihari z’uko kugeza ubu Icyiciro cya kabiri mu bagabo batari bakina kimwe n’amarushanwa y’abagore. Abanyamuryango bifuje ko ingengabihe y’amarushanwa mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 mu byiciro byose itegurwa neza.

Ibitekerezo byose byatanzwe bizanyuzwa muri Komite Nyobozi ya FERWAFA mu gihe cya vuba kugirango ibikorere ubugororangingo bityo mu bushishozi bwayo ibyo izabona ko bikwiriye byemezwe ndetse bitangire gushyirwa mu bikorwa.

Perezida wa FERWAFA yashimiye abanyamuryango bose bitabiriye inama ndetse abashishikariza gutanga ibitekerezo mu nyungu rusange z’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse abagezaho ibiri ku murongo w’ibyigwa.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama:

vUmwaka utaha abakinnyi b’abanyamahanga muri shampiyona bazaba 5.

v Abakinnyi b’abanyamahanga bazajya bahabwa Licence zo gukina mu Rwanda bagomba kuba batararengeje imyaka 30.

vAbakinnyi bakina mu Rwanda b’abanyamahanga barengeje imyaka 30 barakemerewe byibura gukina indi myaka 2.

vUmunyamahanga urengeje imyaka 30 agomba kuba akinira ikipe y’igihugu cg mu myaka 3 ishize yarakiniye ikipe y’igihugu.

vAbakinnyi bafite amasezerano arengeje imyaka 2, ibyabo bizafatwaho icyemezo n’akanama ka FERWAFA.

vIkipe yemerewe gutunga abanyamahanga barenze 5 mu ikipe, ariko abazajya bajya kuri rutonde rwa 18 ntabwo bazajya barenga 5.

vShampiyona nta gihindutse yazatangira mu Ukwakira.

vAmakipe yo mu cyiciro cya 2 mu Rwanda yose arashaka gukina…

vFERWAFA irateganya kuganira n’inzego zibishinzwe bakareba ko bishoboka icyiciro cya 2 bagakina mbere y’Ukwakira.

vUmwaka utaha amakipe yasabye ko yakina abakinnyi bataha, bakazajya bapimwa COVID-19 mbere yo gukina.


Itangazo rya FERWAFA rimenyesha inama yahuje abanyamuryango

AS Kigali ni imwe mu makipe akinisha abanyamahanga cyane

Rayon Sports ni imwe mu makipe azungukira cyane muri gahunda yo kongera abanyamahanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND