RFL
Kigali

Amerika:Umusore w'imyaka 24 wateye inda umwana w'imyaka 12 yatawe muri yombi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/07/2021 11:28
0


Umusore w'imyaka 24 wo muri Amerika witwa Juan Miranda Jara yatawe muri yombi nyuma y’uko yateye inda umwana w'umukobwa utarageza igihe ufite imyaka 12 y'amavuko. Uyu musore wavugaga ko akundana n’uyu mwana yafunzwe ubwo yafatirwaga kwa muganga aherekeje uyu mwana kubyara.



Ni mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika hadasiba kugaragara ibintu bidasanzwe, kuri ubu hamaze kugaragara umusore w'imyaka 24 witwa Juan Miranda Jara wateye inda umwana w'umukobwa w'imyaka 12. Uyu musore akaba yatawe muri yombi azira iki cyaha n’ubwo we avuga ko atigeze ashuka uyu mwana kuko bakundana.


Uyu musore Juan Miranda Jara akaba yatawe muri yombi ubwo yaraherekeje uyu mwana kwa muganga agiye kubyara maze akabwira abaganga ko ari we Se w'umwana ugiye kuvuka. Ibi nibyo byatumye abaganga bahamagara polisi kuza gufunga uyu musore wateye inda umwana utarageza igihe ufite imyaka 12 gusa.


Nk’uko polisi yabitangaje yavuze ko babonye amafoto y’uyu musore ari kumwe n’uyu mwana yateye inda ubwo bizihizaga ibirori bya Baby Shower bikorerwa umugore wenda kwibaruka. Yakomeje ivuga ko uyu musore yemeye ko yatangiye kuryamana n’uyu mwana w'imyaka 12 kuva mu kwezi kwa 10 k’umwaka ushize wa 2020.


Juan Miranda Jara akaba yabwiye polisi ko atigeze ahatiriza uyu mwana ko baryamana kuko bari basanzwe bakundana n’ubwo ibi bitabujije polisi kumufunga. Nyuma y’uko uyu mwana yibarutse umwana w'umukobwa yahise ajyanwa mu kigo gifasha abana babyaye bakiri bato.

Umubyeyi ubyara uyu mwana witwa Casteneda w'imyaka 34 nawe yahise afungwa aho polisi yamujijije kuba yararebereye ubwo Juan Miranda yahohoteraga umukobwa we abyita urukundo dore ko uyu mugore ariwe wateguye ibirori bya Baby Shower bya Juan Miranda n'umwana w'imyaka 12 nk’uko bigaragara mu mafoto bashyize ku rubuga rwa Facebook.


Kugeza ubu Juan Miranda Jara hamwe na Mama w'umwana wafashwe ku ngufu bari mu maboko ya polisi y'umujyi wa Oklahoma aho bategereje kuzitaba urukiko ku itariki 02/08/2021. Umuryango w’uyu mwana wabyaye afite imyaka 12 wasabye ko amafoto y’uyu mwana atakwerekany’wa mu itangazamakuru kubw'umutekano we nk’uko ikinyamakuru Daily Mail cyabitangaje.

Src:www.dailymail.com,www.hollywoodunlocked.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND