RFL
Kigali

Aimable izina ry’umusore utuje

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/07/2021 9:51
0


Menya inkomoko y'izina Aimable n'ibiranga abasore baryitwa.



Aimable ni izina rifite inkomoko mu Kilatini rikaba risobanura 'umuntu ushimishije'.

Bimwe mu biranga ba Aimable

Aimable usanga ari umuntu ushimishije mu byo akora ndetse haba no kumureba, abantu bahita bamwishimira.

Yitwara mu buryo butandukanye bitewe n’uwo bari kumwe, iyo ari mu bantu bashabutse usanga ameze nkabo, iyo ageze mu batuje nabwo ugira ngo ni marayika.

Usanga agaragara neza ndetse igihagararo cye kikajyana no gufata ibyemezo binoze kandi birimo ubwenge.

Aho uzasanga ba Aimable hose ku Isi , uzasanga bakunda gutuza no kuba bonyine.

Ni umuntu uzi kwakira abantu, akitwararika kandi akamenya kuganira n’abantu b’ingeri zose.

Akunda kwiga akaminuza ndetse no kuba umunyedini utajenjetse, mu muryango we, usanga atuje kandi azi kuwitaho cyane.

Mu rukundo, Aimable ntavuga ibintu byinshi , uwo bakundana aba agomba kureba ku byo amukorera kurenza ibyo amubwira.

Src:www.behindthename.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND