Gutereta n’imibanire by’iyi minsi bitandukanye n’uko mbere byahoze. Ubu turi mu myaka y’iterambere aho imbuga nkoranyambaga zikataje. Ikibazo ntikikiri itumanaho kandi nk’uko mubizi itumanaho ni ingenzi cyane. N’ubwo ari uko bimeze rero, cunga neza dore umukunzi wawe ashobora gutwarwa utabizi ugasigara wenyine kubera Facebook, Twitter n
Itumanaho ryazanye ibyiza byinshi muri iyi myaka,
gusa ryazanye n’ibigeragezo bikomeje kuzitsa benshi cyane hanze aha. Muri ibi
bigeragezo harimo n’uko rishobora gutera bamwe kuba abahemu mu rukundo rwabo bikaba
byatuma baca inyuma abo bakunda. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abakundana benshi
magingo aya baguwe neza n’itumanaho ndetse benshi riri kubagwa neza cyane mu
gihe bashaka kuganira, gusa imbuga nka Facebook , Twitter zishyirwa mu majwi nk’imbuga
ziteza amakimbirane mu nkundo za benshi, kuko bidafata igihe kirekire kugira
ngo umuntu abe yamaze guca inyuma uwo bari inshuti cyangwa babanaga, binyuze kuri
zo.
Mu mibanire yo kuri izi mbuga, ushobora kwisanga wahuye n’umuntu
utazi mukaganira bikaba byanarangira bigenze ukundi, ukaba uhemukiye uwawe,
bitewe n’umuntu utari uzi. Muraganira, mugahurira mukabare cyangwa ahandi hantu
hanyu bikarangira gutyo, ntuzongere no kumubona. Biteza ikibazo rero kuko
ntiwahisha uwo mubana mu nzu cyangwa uwo mukundana kuko mubonana cyane,
nugerageza kumuhisha, ikinyoma cyawe ntikizaramba.
Hari abantu bahisemo kujya bakoresha izo mbuga twavuze
haruguru bashaka abantu bakoresha muri ubwo buryo, cunga neza umukunzi wawe
ataba ahugiye muri bo nk’uko tugiye kubireba hasi. Ugomba kujya uharanira
kumenya neza ko iteka uri kugasongero ka buri kimwe ku mukunzi wawe, ukaba uzi
neza ikijya mbere hagati yawe n’uwo mukundana, kugira ngo hagati aho, utazisanga
washutswe cyangwa ukagirwa impumyi ireba
umunyamahanga akagutwara umuntu w’ingenzi kuri wowe.
Ushobora
kwibwira ngo none se niba ankunda we yaba ajyahe?
Abenshi niko mwibaza, ariko wibuke ko inyuma yo kuba ari umukunzi wawe, burya
nawe ni umuntu, kandi wibuke ko uwo muntu uri kumureshya, ari kumwereka amafoto
y’ibitangaza n’ibindi bintu wowe udafite, ahari ari no kumwereka ay’urukozasoni
kandi ni umuntu.
DORE
IBIMENYETSO BIZAKWEREKA KO ASHOBORA KUBA YARAHUYE N’UNDI MUKUNZI KURI FACEBOOK,
TWITTER ,…
1. Birasa n’aho ari kuganira n’umuntu bahuje urugwiro
(Ari kwandikana ibakwe) ariko ntashaka kugusangiza
Uzabibona, ubwo uzajya ubona yafashe inziramugozi ye,
yayikomeje cyane, ubone afite ubwira ari kwandikana ibakwe, ariko ubone
yabitsinze rwose ku buryo ubona ko nawe ubwawe adashaka kubikwereka.
Mu gihe uzaba wamusohokanye, uzabona ntamwanya aguha,
ahubwo ari kuwuha inziramugozi ye nk’aho ariyo basohokanye. Ari kwirebera hasi
muri iyo nziramugozi ye kandi rwose urabona ashishikaye cyane. Nugerageza kumubaza
ikijya mbere, uzabona bisa n’aho ntacyo ashaka kugusangiza. Mbese afite amabanga
menshi cyane.
2. Abona ubutumwa bugufi no mu gihe kidakwiriye
Ese ubwo nk’umuntu ubyuka yandikira umukunzi wawe, mu
masaha ya mugitondo kuri facebook cyangwa twitter, akabyuma umuhuza cyangwa
ku buryo nawe ubwawe umushaka ukamubura neza neza , ubwo ntaguteye ikibazo?
Birumvikana rwose ntabwo ari byiza. Niba ari ibibazo by’umuryango cyangwa ikindi
kibazo gitumye ahuga cyane, azakikubwira ariko niba atari kukikubwira menya ko
amazi atari yayandi. Nubona akomeje kujya abona ubutumwa bugufi mu masaha
adakwiriye uzamenye ko hari ikijya mbere inyuma yawe hari undi muhinzi
ukataje. Erega burya nta n’impamvu yagatumye umukunzi wawe yandikirana n’undi
muntu usanzwe saa cyenda z’ijoro rwose.
3. Aryama akererewe kuko iteka aba ari ku nziramugozi ye
yandikirana
Iyo umwitegereje usanga akenshi afite ibitotsi, erega
nta n’ubwo aryama kuko ahora yandikirana mu ijoro wowe uryamye. Arategereza
ukabanza ukajya kuryama ubundi akaba abonye umwanya wa facebook,…Ntabwo ashaka
ko umenya ibyo aba arimo ni nayo mpamvu akoresha imbuga nkoranyambaga wamaze
kuryama.
4. Inziramugozi ye izirikishije umubare w’ibanga uhambaye
! Akunda kuyiguhisha
Azi neza ko uzarakara nubimenya niyo mpamvu azakora uko
ashoboye akaguhisha utwo tuntu. Ntabwo ashaka ko umenya ibyo araramo n’ibyo
yirirwamo ku mbuga nkoranyambaga. Nubibona uzagire ubwenge.
5. Akurusha uburakari iyo umubajije ku mpamvu y’igihe
amara kuri Facebook
Ntabwo aba yumva wamubaza impamvu y’igihe apfusha
ubusa. Nugerageza kubimubazaho, icyo gihe uzahita witwa umunyamakosa. Azarakara
ubundi usigare wisobanura birangire usabye imbabazi.
ESE
WAKORA IKI MU GIHE BYAGENZE GUTYO ?
Iteka buri kimwe kiba gisaba ngo umuntu ashyiremo
ubwenge bwinshi cyane. Rero irinde guhubuka cyangwa kubimubariza mu ruhame
cyangwa ngo ubimubaze mu gihe ubona ko atameze neza cyangwa ngo ugaragaze
uburakari. Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana. Shaka
umwanya umusabe gusohokana, umusabe ko mugenda mwiherereye mwenyine, ushake
uko ahantu mujya ahaba hasaba gusiga inziramugozi cyangwa winginge umusabe ko
mwazisiga. Nimugerayo, uzabe umuntu mukuru ubundi, umusomere igitabo
wamwandikiye cyuzuyemo ibyifuzo byawe n’agahinda uterwa no kuba usa n’aho uri
wenyine kandi uri kumwe n’umuntu.
Inkomoko: Relrules
TANGA IGITECYEREZO