RFL
Kigali

Young Thug ku myaka 29 arashaka kuba umwirabura ukize kurusha abandi ku isi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/07/2021 14:42
0


Umuraperi ukunzwe cyane muri Amerika Young Thug afite icyifuzo cy’uko yaba umugabo w'umwirabura ukize cyane ku isi akanyura kuri Jay z, Dr Dre na Kanye West baciye aka gahigo mbere ye. Uyu musore w'imyaka 29 yatangaje ko azabigeraho uko byagenda kose n’ubwo byamutwara igihe kinini.



Jeffrey Lamar Williams wamamaye ku izina rya Young Thug akoresha mu muziki ni umuraperi kabuhariwe ukunzwe cyane muri Amerika. Uyu musore yatangiye kumenyekana muri 2014 ubwo yasinyaga muri label Cash Money iyobowe n'ikirangirire BirdMan. Nyuma y’uko yamamaye ku rwego mpuzamahanga, kuri ubu Young Thug arifuza kuba umwirabura ukize cyane kurusha abandi ku isi (Richest Black man in the World).


Kuba Young Thug yifuza kuba umuherwe w'umwirabura ukize cyane ku isi yabitangaje ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru Rolling Stone aho yavuze inzozi afite yifuza kugeraho. Uyu muraperi yagize ati: ''Ndashaka kuba umwirabura wa mbere ukize ku isi kandi birashoboka''. Abajijwe niba yifuza gutera ikirenge mucy’abaraperi bakize cyane ku isi barimo Jay Z, Dr Dre na Kanye West; Young Thug yasubije ati: ''Cyane ndifuza kumera nkabo ndetse nkanabarengaho''.


Young Thug yakomeje agira ati: ''Ndabizi ko bitoroshye kandi bizansaba gukora cyane no hanze y'umuziki kugira ngo mbigereho. Bizantwara igihe kinini ariko nzabigeraho kuko ndacyari muto ndacyafite igihe cyo kubikorera''. Uyu musore w'imyaka 29 kugeza ubu afite inzu itunganya umuziki yitwa “Young Stoner Life Records” imwinjiriza amafaranga menshi ndetse afitemo abahanzi bagezweho barimo Gunna na Lil Keed.


Uretse kuba Young Thug ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Amerika ari no mu bahanzi batunze agatubutse dore ko afite umutungo w’akayabo ka miliyoni 15 z’amadolari, kuri ubu yifuza kwagura kugeza ubwo abaye umwirabura ukize cyane kurusha abandi.

Src:www.Rollingstonemagazine.com,www.RapUp.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND