RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Meddy yakiriye agakiza; ashobora gukora indirimbo zihimbaza Imana gusa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/07/2021 17:57
0


Nta kindi gihe umuhanzi Meddy yavuze Imana nk’igihe yatangazaga iby’ubukwe bwe n’umukunzi we w’umunya-Ethiopia Mekfira Mimi yagaragaje mu mashusho y’indirimbo ze ebyiri, zakunzwe mu buryo bukomeye kuva zasohoka.



Mbere y’ubukwe bwe, hasohotse amakuru avuga ko uyu muhanzi afite indirimbo nyinshi ziha ikuzo Imana azasohora nyuma y’indirimbo ‘My vow’, ‘Queen of Shebah’ yakoreye umugore n’izindi z’urukundo.

Kuva muri Kamena 2021, uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga yatangiye gusangiza ijambo ry'Imana ibihumbi by'abantu bamukurikira.

Tariki 3 Kamena 2021, yanditse asaba Umwuka wera kumubera inshuti ye y'ibihe byose. Nyuma y'umunsi umwe, yasabye Imana kurebana impuhwe, imbabazi n'urukundo abantu barenga ibihumbi 700 bamukurikira kuri Instagram.

Abarimo umubyinnyikazi w'Umunyarwanda Mpuzamahanga, Sherrie Silver bagize bati "Amen."

Amwe mu mafoto y'ubukwe bwe na Mimi, yagiye ashyiraho 'caption' zumvikanisha ko nta muntu ushobora guhindura umugambi w'Imana. Ati "Iyo Imana ivuze 'Yego' nta muntu ushobora kuvuga 'Oya'.”

Ubwo indirimbo ye yise 'My vow' yuzuzaga ibihumbi 600, 000 hashize amasaha macye isohotse, yanditse avuga ko ibyo abona byamurenze, ashimangira ko ari “ubuntu bw'Imana yemeye” buri guca inzira mu buzima bwe.

Indirimbo ye igejeje ibihumbi 824, yavuze ko bitangaje, avuga ko "icyo Imana ihaye umugisha ucyomaho iteka."

Indirimbo ye 'My vow' yujuje miliyoni 1, yanditse avuga ko “iyo Imana ifunguye umuryango nta mwana w'umuntu ushobora kuwufunga”.

Indirimbo ye yujuje miliyoni 2, yanditse avuga ko afite ishimwe ku mutima we, avuga ati “Si njyewe ni Imana ibikora.” Ashishikariza abantu gushaka Ubwami bw’Imana no gukiranuka, ibisigaye byose bazabigeraho.

Tariki 28 Nyakanga 2021, Meddy yasangije abamukurikira ijambo ry’Imana ati; “Wenda hari igihe muzaba mutakibuka indirimbo zanjye, ndasenga ngo muzibuke aya magambo.”

Muri iri jambo, uyu muhanzi yasabye abamukurikira kudahugira mu by’Isi ngo batere umugongo gukorera Imana, avuga ko Imana iriho ikora “Irakuzi, iragukunda kandi irashaka ko nawe uyimenya.”

Uyu muhanzi yavuze ko ibyo yanditse atari amagambo yo gutera akanyabugabo abandi, ahubwo “Yesu/Yezu yahinduye ubuzima bwanjye n’uburyo ndebamo ibintu mu buzima. Uko ni ukuri.”

Meddy yabwiye abatizera ibyo avuga kugerageza bagafata umwanya bagasenga, bavuga bati: “Nyagasani ntabwo nizera ko ubaho kandi ntabwo nizera iby’Ijambo ryawe. Wanyiyereka.”

Uyu muhanzi yavuze ko abanyamasengesho bashobora kuvuga ko iri atari isengesho “ariko iri ni ryo sengesho Imana ikeneye kuri wowe.”

Meddy yavuze ko hari abashobora kuba ‘bari gusoma ubu butumwa’ bakibaza “ibiri kubera mu Isi ya Meddy muri aka kanya. [Yashyizeho emoji ebyiri ziseka]”

Yavuze ko ibyo avuga ari ukuri, kandi asenga asaba Imana kwigaragariza n’abandi “nk’uko nanjye wanyigaragarije.”

Uyu muhanzi yavuze ko wenda ashobora kuba atari mu mwanya wo kubwiriza ijambo ry’Imana, ariko yemeza ko Yesu ariho, akora ibyo yemeye, agakora n’ibyo yavuze. Ati “Ndi hano nk’umuhamya.”

Yabwiye abamukurikira ko abakunda, abasaba kudashyuha mu by’Isi, ngo bakonje mu by’Imana.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu, Meddy yanditse kuri konti ye ya Twitter ashima abakomeje kumushyigikira mu rugendo rw’umuziki we, asaba Imana kubuzuza urukundo mu mitima yabo.

Yavuze ko asigaye agendana umutima “ucyeye” kandi wuzuye urukundo. Avuga ko ibiganza ‘bitanduye’ n’umutima uboneye ari byo “mpora nifuza.”

Uyu muhanzi yavuze ko abwira inshuti ze ko ari icyaremye gishya ntibabyemere. Ati “Mbwira inshuti zanjye ko ndi umuntu mushya wahindutse bagacyeka ko ndi gukina. Bavandimwe Yesu yahinduye ubuzima bwanjye.”

Producer Lick Lick wakoze indirimbo ‘My vow’ afatanyije na Made Beats, ni umwe mu nshuti za hafi za Meddy wamukoreye indirimbo zikomeye zakunzwe.

Aherutse gushimangira ko nawe yakiriye agakiza. Amafoto ye yose yari kuri konti ye ya Instagram yarayasibye asigazaho abiri gusa, imwe iriho umusaraba n’indi iriho ijambo ry’Imana. Lick Lick avuga ko ubu nta kindi kintu cy’agaciro kiruta kumenya urukundo rw’Imana.

Ahashyirwa umwirondoro kuri Instagram, Mbabazi Lick yahashyize umurongo wo muri Bibiliya wanditswe muri ‘Hozeya 4:6.’, hagira hati “Ubwoko bwanjye buzarimbuka kubera kutamenya. Ubwo mwanze kumenya, nanjye nzanga ko mumbera abatambyi, ubwo mwirengagije Amategeko yanjye, jyewe Imana yanyu nzirengagiza abana banyu.”

Meddy uherutse kurushinga na Mimi yavuze ko Yesu yahinduye ubuzima bwe

Mbere y’ubukwe, hasohotse amakuru avuga ko Meddy yamaze gutegura indirimbo zihimbaza Imana ari nawo muziki ashaka kwinjiramo

Meddy yavuze ko ari umuhamya w’uko Imana iriho kandi ikora, ashishikariza abamukurikira gushaka Ubwami bw’Imana bigishoboka

Meddy yabwiye abamukurikira ko nihabaho igihe bakibagirwa indirimbo ze, bazibuke ubutumwa yabasangije ko Imana yiteguye kubakirana yombi

Meddy aherutse gushima umugore we “wabashije kwihanganira akajagari ko mu mutwe wanjye”- Arenzaho ati “Ndagukunda Mekfira.”





REBA HANO 'MY VOW' INDIRIMBO NSHYA YA MEDDY









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND