RFL
Kigali

Amissi Bizimana yahakanye amakuru amwerekeza muri Rayon Sports

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/07/2021 15:37
0


Umukinnyi wo mu kibuga hagati mu ikipe ya Sofapaka yo muri Kenya Amissi Bizimana bakunda kwita Coutinho yahakanye ko hari ibiganiro yaba yaragiranye na Rayon Sports yo mu Rwanda.



Ubwo yaganiraga n'igitangazamakuru mishe mishe cyo mu Burundi, uyu musore yatangaje ko nta biganiro yagiranye na Rayon Sports. Yagize ati "Nta biganiro byigeze bibaho hagati yanjye na Rayon Sports ntabwo twigeze tunavugana cyangwa ngo twandikirane, nta n'amasezerano y'ubwumvikane yigeze abaho hagati yacu."

Hari amakuru avuga ko uyu Amissi yaba yaravuganye na Kiyovu Sport Mbere, ahubwo Rayon Sports ikaba ishaka guca ruhinga nyuma bitewe na Masudi Djuma ikaba yakegukana uyu mukinnyi. Amissi amaze hafi ibyumweru 2 ari mu Burundi aho aherutse gukora ubukwe n'umukobwa yari yarihebeye.


Bizimana Amissi avindimwe na Bigirimana Abed ukinira Kiyovu Sports 

Tariki 8 Gashyantare ni bwo uyu musore ukinira ikipe y'igihugu y’Abarundi yasinyiye Sofapaka yo muri Kenya amasezerano y'imyaka 2 avuye mu ikipe ya Rukinzo FC. Shampiyona ya Kenya uyu musore akinamo irabura iminsi 6 ngo igere ku musozo ariko biteganyijwe ko ashobora kutazakomezanya n'iyi kipe kubera amikoro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND