RFL
Kigali

Ibitaramo Israel Mbonyi yari gukorera mu Burundi byahagaritswe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/07/2021 14:35
0


Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi yamenyeshejwe ko ibitaramo bitatu yagombaga gukorera mu Burundi bihagaritswe kubera ko ababiteguye nta rwego na rumwe rwa Leta bamenyesheje iby’ibi bitaramo.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nyakanga 2021, Minisiteri Ishinzwe Iterambere ry’Abarundi n’Umutekano w’Abaturage (MininterInfosBi), yanyujije kuri Twitter ubutumwa buvuga ko ibitaramo Israel Mbonyi yari gukorera mu Burundi byahagaritswe.

Iyi Minisiteri yavuze ko Israel Mbonyi “atarahabwa uburenganzira n’abayobozi bo mu Burundi babifitiye ububasha” bumwemerera kuhakorera ibitaramo.

Israel Mbonyi yari aherutse kugaragaza gahunda ntakuka y’ibi bitaramo bitatu. Ibi bitaramo byateguwe na Valentin Kavakure Umuyobozi washinze sosiyete y’ubucuruzi ya Akeza Creations. Ni nawe uri gutegura igitaramo umuhanzi Kidumu azakorera mu Burundi tariki 6 Kanama 2021.

Israel Mbonyi yagombaga gukora ibitaramo bitatu mu Burundi. Igitaramo cya mbere cyari tariki 13 Kanama 2021, ahitwa Lycée Scheppers. Amatike y'iki gitaramo ni VVIP.

Igitaramo cya Kabiri cyari tariki 14 Kanama 2021, ahitwa Lycée Schepper, amatike y’iki gitaramo ni VIP.  Igitaramo cya gatatu kizaba tariki 15 Kanama 2021, ahitwa BLD De L’independence.

Israel Mbonyi yari aherutse kubwira INYARWANDA, ko mu minsi iri imbere abateguye ibi bitaramo bazatangaza amafaranga yo kwinjira muri buri kimwe.

Umuhanzi w’Umunyarwanda waherukaga gukorera igitaramo mu Burundi ni Yvan Buravan uheruka yo mu 2019, nyuma ye abagerageje byaranze.

Tariki 25-28 Ukuboza 2019, Bruce Melodie yari gukorera ibitaramo mu Burundi mu Mujyi wa Gitega birasubikwa ku mpamvu zitatangajwe.

Muri icyo gihe, kompanyi ya Cristal Events yateguye igitaramo ituma Meddy ariko birangira atagiye gukorera igitaramo ku mpamvu zasobanuwe ko ari iz’umutekano.

Minisiteri Ishinzwe Iterambere ry’Abarundi n’Umutekano w’Abaturage yatangaje ko ibitaramo Israel Mbonyi yari gukorera mu Burundi byahagaritswe

Israel Mbonyi yamenyeshejwe ko ateremerewe gukorera ibitaramo mu Burundi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND