RFL
Kigali

Gloria izina ry’umukobwa ukunda ubuzima bworoshye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/07/2021 9:36
0


Menya inkomoko y'izina Gloria n'ibiranga abaryitwa.



Gloria, ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu Kilatini risobanura ngo “icyubahiro ni icy’Imana”.

Gloria ni izina rihoraho abantu batajya baharara cyangwa ngo bahararukwe. Iri zina kandi rihuje ubusobanuro n'izina Gloriose.

Bimwe mu biranga ba Gloria

Ni umuhanga, ushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje ariko agakunda ubuzima bworoshye

Ni umuntu ukunda gutembera, utarwaragurika kandi wumva yahora mu birori hamwe n’inshuti ze n’abavandimwe.

Ibyo akoze biramuhira cyane cyane nk’ubucurizi n’ibikorwa by’ubugeni.

Gloria, aba ari umuntu ukunda ibintu by’iyobokamana akabyiga kandi akabigenderamo.

Iyo akiri muto, aba ari wa mwana udasangira n’abandi baba bakuru be cyangwa barumuna be, aha uwo ashatse akima uwo ashatse.

Mu rukundo Gloria agira amabwiriza ahambaye, ndetse no mu guhitamo inshuti ye y’inkoramutima abitindaho, ntabwo aba ashaka umuntu uzamugaragaza nabi kuko akunda ubuzima bworoshye kandi bwiza.

Src:www.behindthename.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND