RFL
Kigali

Yabaye umukozi wishimirwa na shebuja! Bishop Gafaranga yahawe impano y’imodoka- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/07/2021 9:27
0


Umunyarwenya Bishop Gafaranga ari mu byishimo bikomeye nyuma y’impano y’imodoka yahawe na Muhire Emmanuel ubarizwa mu Bubiligi ku bw’indirimbo ye “Bya bihe”, iibiganiro by’ivugabutumwa akora n'imikorere ye muri kompanyi akoramo.



Tariki 2 Nyakanga 2021, ni bwo Bishop Gafaranga yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Bya bihe’ itangiza urugendo rwe mu muziki nk’umuhanzi wigenga. Ni indirimbo yakoze ku mitima ya benshi binagaragazwa n’ibitekerezo birenga 600 byayitanzweho.

Ni indirimbo y’umuntu usaba Imana gukomeza kuyoborwa nayo, kongera kuba umugabo wo guhamya ubuntu bwayo, kuzura amahoro mu mutima, akanwa ke kakatura iby’ubugingo n’ibindi bimugarura imbere y’Imana agasobanukirwa inzira.

Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu 114, 748, Bishop Gafaranga avuga ko yamutunguye kuko atari yiteze ko izarenga imbibi ikagira abo ifasha. Ni indirimbo avuga ko yagiye gusohora yiganyira bitewe n’ibyo yasabwaga kuyitangaho, ariko Imana imwereka inzira yo kubinyuzamo.

‘Bya bihe’ yashimye ahari ibikomere bya Muhire Emmanuel ubarizwa mu Bubiligi, ananyurwa n’uburyo Bishop Gafaranga avugamo ijambo ry’Imana bituma yiyemeza kumuha impano y’imodoka, kugira ngo amushimire itafari rye mu gushishikariza abantu kwegera Kristo.

Iyi modoka ya miliyoni 15 Frw, Bishop Gafaranga yayishyikirijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nyakanga 2021.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Bishop Gafaranga yavuze ko yatunguwe no gusanga imirimo ye yararenze imbibe, yiyemeza guca bugufi mu migirire ye ya buri munsi.

Ati “Ikintu kidasanzwe nabonye Imana irakora kandi ikirenze kuri icyo yahise inyereka ko haba ibyo dutekereza n’ibindi byampaye guca bugufi cyane. Kuko hari ukuntu usanga dushaka gukorera ngo tugere ku bintu tukibagirwa ubuntu.”

“Ukumva ngo nishyiramo amanyanga, ninkora gutya, nti ngenza gutya nibwo ibintu biri bucemo, ariko maze kubona ko mubyo dutekereza, mubyo wowe utekereza ko bidashoboka Imana ishobora kubigira ibishoboka bikagira umumaro.”

Mu kiganiro na X Large, Muhire Emmanuel yavuze ko yahaye imodoka Bishop Gafaranga kubera kwitanga mu kazi no kumufasha mu gukorera Imana.

Avuga ko Gafaranga yamwubatse kuva yamumenya ahereye muri filime nka ‘Bavakure’ ivuga ku buzima bwe n’ibindi bikorwa agiye agaragaramo.

Yavuze ko Bishop Gafaranga ari “Umugabo udatinya gutwama abatwama Kristo kandi bakavuga ko bamukorera, umugabo udatinya gucyaha ku mugaragaro.”

Avuga ko imikorere ye muri Tom Transfers n’imikorere ye ihamya Kristo yabagaragarije ko ari umukozi wo gushimwa.

Ati “Yatubereye indakemwa... We nta na rimwe amaboko ye yigeze aba mu maboko, iyi si ni iy’abazinduka, iyi si ni iy’abakorana umutima uciye bugufi, iyi si ni iy'abantu bafite urukundo, ntawarugira atari kumwe n'Uwiteka Imana...Si umukozi gusa, ahubwo abaye umukozi wishimirwa na Shebuja, uzakomeza gutyo kandi Nyagasani azaguha umugisha."Bishop Gafaranga yahawe impano y’imodoka ya miliyoni 15 Frw, avuga ko byatumye arushaho gukomeza guca bugufi

Muhire Emmanuel yabwiye Bishop Gafaranga ko yabaye umukozi wishimirwa na shebuja 

Muhire Emmanuel akorera Umuryango w’Ibihugu byunze Ubumwe n’ibindi bigo bikomeye ku Isi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BYA BIHE’ YA BISHOP GAFARANGA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND