Umunyamerikakazi w’icyamamare mu kwandika, gukina filimi no kuzitunganya, Issa Rae, yasezeranye n’umukunzi we bari bamaranye igihe kirekire Louis Diame nyuma y’uko yari yaratangaje ko ibijyanye n’ubuzima bwe bwite ari ibimureba.
Ubukwe bwa Issa Rae n’umuherwe Louis Diame bwabaye mu ibanga ariko mu nyuma asangiza abakunzi be amafoto meza anatangaza ko ubukwe bwabo bwabereye mu gihugu cy’Ubufaransa mu gace ka Saint-Jean Cap-Ferrat gaherereye mu majyepfo y’iki gihugu.Issa Rae w'imyaka 36 akaba ari umwanditsi, umukinnyi wa filimi unazitunganya (Producer)
Issa agaragara mu byishimo mu ikanzu y’ubukwe yo mu bwoko bwa Vera Wang ari kumwe kandi n’umugabo we wari wambaye ikote ryo mu bwoko bwa Dolce&Gabbana.
Ibijyanye no kuba Issa yaba yarambitswe impeta byatangiye
gucicikana bwa mbere ubwo yagaragaraga mu kinyamakuru, yasohotse yambaye impeta
yo mu mulinga wa Diyama hari muri Mata mu mwaka wa 2019.
Issa na Louis bakaba baragiye badashyira ku mugaragaro iby’urukundo rwabo nyamara bagiye bagaragara mu bihe bitandukanye baserukanye mu birori binyuranye bakanatambukana kuri tapi itukura.Issa Rae mu ikanzu n'inkweto byiza by'ubukwe bigaragara ko yishimye ku munsi w'amateka mu buzima bwe
Issa ariko n’ubundi akaba mu biganiro binyuranye yaragiye atangaza
ko ubuzima bwe bwite ntaho buhuriye n’imyidagaduro mu gisata cy’ubwanditsi, gukina
filimi, kuziyobora cyangwa kuzitunganya akora. Agaragaza ko ibijyanye n’uwo
baryamana nk’uko yabivuze mu mwaka wa 2018 atari ibintu yumva byagakwiye kuba
bigarukwaho muri rubanda ibyo ari ibimureba.
TANGA IGITECYEREZO