RFL
Kigali

Mutandukana mu ntekerezo ejo mugatandukana burundu

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/07/2021 14:52
0


Abahanga mu by’urukundo bavuga neza ko urukundo ari ikintu gitangaje kandi kigoye kucyumva mugihe utarakijyamo. Ibi uzabibona mugihe uzaba uri kuganira n’umuntu ukumva arakubwiye ngo ‘Njye ntabwo nakundana n’uriya muntu rwose’. Nyamara numureba uzasanga uwo ari kukubwira ko atamukunda wowe waramukunze cyane wibaze impamvu we atamurimo.



Nubabaza uw’igitsinagore azabanza akwange mu ntekerezo akwibagirwe niwongera kumuvugisha usange atakikwibuka neza neza. Jay Shetty abinyujije muri Podcast ye imaze kumenyekana cyane, yise ngo On Purpose anyuza kuri konti ye ya Youtube ,akunda kugaruka cyane ku rukundo hagati y’abantu babiri ariko na none akagaruka ku makimbirane hagati y’abakundana nyamara bitari bikwiriye. Mushobora kuba muri inshuti kandi mukundana cyane, ariko wowe wifitemo ingeso yo gukunda abarenze umuntu umwe, nyamara we ni wowe akunda kandi yarakwiyeguriye. Ahari uzi neza ko atazabimenya cyangwa uzi ko nabimenya ntakibazo kizabamo (Ugenda Wihishahisha). Reka dutange urwo rugero.

Umunsi umwe uwo mukobwa muzahurira mu nzira nujya kubona ubone n’uwo wundi nawe araje kandi bose barakwereka amarangamutima amwe. Umukunzi wawe ntabwo azigera atera amahane azakureka ubundi mube mubyaranye abo, ahari wowe uzabona ari ibisanzwe ariko mu mutwe we uzaba waramaze kumuvamo hasigaye kubikubwira gusa.


Ikinyamakuru cyitwa ngo ‘RelationshipRules’ cyanditse inkuru y’igika kimwe kiyiha umutwe ugira uti “Female Breaks up mentally before they break up physically”. Muiri iyi nkuru hagaragaramo amagambo asobanura ko umusore cyangwa umugabo adashobora gufungira umukobwa mu cyumba cy’urukundo bafitanye cyangwa ngo atekereze ko yamufungiye ahantu akabika urufunguzo. Ati: “Umusore utekereza ko yafungiye umukobwa ahantu ubundi akamuca inyuma uko yiboneye, ntaba azi ko intekerezo z’uwo yafunze zifunguye kandi zibereye ahandi”.

Mu buzima uba usabwa gufata neza uwo mukundana, ukamuguyaguya, ukamenya icyo yifuza n’icyo akeneye kurusha ibindi kuko ngo umunsi wabuze umutwe (Intekerezo), n’ibindi bice by’umubiri bigenda biwukurikiye, kandi ibyo ni ukuri kuzakubabaza kugeza igihe cyose uzaba ukibabazwa no kwicuza amakosa yawe. Umusore arasabwa kubaha uwo bakundana akaba uwanyawe cyangwa akamureka mbere nawe icyo gihe azaba yirinze kuba yagirwaho n’ingaruka zo kubabaza undi.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND