RFL
Kigali

Sandra; izina ry’umukobwa wifuza guhora hamwe n’abandi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/07/2021 8:37
1


Menya inkomoko y'izina Sandra n'ibiranga abakobwa baryitwa.



Sandra ni izina rikomoka mu Kigereki, ku izina ‘Alexandre’ cyangwa ‘Cassandra’, rigasobanura ‘umurinzi w’abantu’ cyangwa urinda abantu (Defender Of The People, protector of man).

Ni izina ryatangiye gukoreshwa mu Bwongereza guhera mu kinyejana cya 13, izina Sandra rihabwa umwana w’umukobwa.

Bimwe mu biranga Sandra

Sandra ni umukobwa udakunda ubuzima bwa wenyine, ahora muri we yifuza gukundwa no kugira inshuti nyinshi zimuri hafi, akunda gukorana n’abandi kugira ngo yumve ko afite amahoro n’umutuzo.

Sandra usanga aba ari intyoza, azi kuvugira mu ruhame, akunda gukora ibintu bituma ajya ahagaragara bakamubona.

Sandra akunda ibintu by’ubugeni, akunda gukora ibintu bitandukanye byinshi ariko usanga atita ku gukoresha neza imbaraga ze n’amafaranga.

Ni umuntu ugira umwete, w’umuhanga, w’umunyembaraga, ukunda gukora neza mu buzima bwe kandi wizerwa.

Ni umukobwa ushakira ibintu byose ibisubizo. Iyo akiri umunyeshuri, Sandra abasha gukora neza iyo atewe umwete kandi akagaragarizwa urukundo, mu ishuri atsinda neza amasomo yo gushushanya, kubyina n’indimi z’amahanga.

Sandra ni umukobwa usiga imishinga yatangiye itarangiye maze agatangira indi.

Bamwe mu byamamare byitwa Sandra:

Sandra Ann Lauer, Umuhanzi w’Umudagekazi uzwi nka Sandra ku rubyiniro (Stage). Yamenyekanye cyane mu myaka ya 1980 kugeza mu mezi abanza ya 1990, akaba yaramamaye mu njyana ya Pop.

Sandra Annette Bullock, Umunyamerikakazi ukina filimi, akaba umwe mu bahembwa akayabo kurusha abandi muri Hollywood, wanabashije kwegukana kimwe mu bihembo bikomeye ku Isi, wanabashije kandi guhatanira Golden Globe Award inshuro eshanu. Azwi cyane mu mafilimi nka Gravity yakinnye mu 2013, The Blind Side yo mu 2009, Minions yo mu 2015, The Proposal yo mu 2009, The Heat n’izindi.

Src:www.behindthename.com,www.wikipedia.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Olivier2 years ago
    Ndabashimira cyane kubwo kwitanga mukadusobanurira amazina nabasabaga Kuzansobanurira Yvonne icyo risobanuye .





Inyarwanda BACKGROUND