Sobanukirwa byinshi ku izina Herve rihabwa abahungu.
Hervé ni izina rifite inkomoko mu Kilatini ku izina Herveus, risobanura 'umuntu w’inkwakuzi ku rugamba'.
Bimwe mu biranga Hervé
-Ni umuntu ukunda kwigenga no kwita ku bintu binini ndetse no kwiyumvamo kuyobora. Akora imirimo ituma yumva ko yigenga nko kuririmba, gukina amakinamico,kwigisha, n’ibindi byose bituma yumva koko yisanzuye.
-Hervé ni umuntu urangwa no guceka iyo abona ibintu bitagenda neza.
-Akenshi usanga ari umuhungu ucecetse,udakunda kuvuga ariko uzi kubana kandi ukundwa.
-Akunda ukuri, ubutabera ndetse agira n’ikinyabupfura , azi ibintu byo gukoresha amafaranga neza kuko arangwa no kugira gahunda, ibintu bye byose aba ari ku mibare.
-Ni umunyembaraga kandi ashyira imbaga ku kintu yiyemeje gukora kugeza akigezeho.
-Akunda iby’abandi akumva mwabisaranganya ariko we ibye ntabirekure arabigundira.
-Iyo ari mu rukundo aba yumva umukunzi we yahora amushimira buri gihe kandi akabyerekana no mu bandi.
-Iyo agize ikintu atsindira ntashobora gusubira inyuma ahora agaragaza ko ashoboye no kuba yakwegukana ibindi bihembo.
-Ni umuntu uhirwa mu kubona amafaranga, igihe agiye guhaha azi guciririkanya, nta kintu wamubeshya.
-Ni umuntu utita ku byo abandi bamuvugaho, cyangwa ngo agire uwo atinya ,we yikomereza ibye buri gihe.
Src:www.behindthename.com
TANGA IGITECYEREZO