RFL
Kigali

Hervé; izina ry’umuhungu ukunda kwigenga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/07/2021 9:54
2


Sobanukirwa byinshi ku izina Herve rihabwa abahungu.



Hervé ni izina rifite inkomoko mu Kilatini ku izina Herveus, risobanura 'umuntu w’inkwakuzi ku rugamba'.

Bimwe mu biranga Hervé

-Ni umuntu ukunda kwigenga no kwita ku bintu binini ndetse no kwiyumvamo kuyobora. Akora imirimo ituma yumva ko yigenga nko kuririmba, gukina amakinamico,kwigisha, n’ibindi byose bituma yumva koko yisanzuye.

-Hervé ni umuntu urangwa no guceka iyo abona ibintu bitagenda neza.

-Akenshi usanga ari umuhungu ucecetse,udakunda kuvuga ariko uzi kubana kandi ukundwa.

-Akunda ukuri, ubutabera ndetse agira n’ikinyabupfura , azi ibintu byo gukoresha amafaranga neza kuko arangwa no kugira gahunda, ibintu bye byose aba ari ku mibare.

-Ni umunyembaraga kandi ashyira imbaga ku kintu yiyemeje gukora kugeza akigezeho.

-Akunda iby’abandi akumva mwabisaranganya ariko we ibye ntabirekure arabigundira.

-Iyo ari mu rukundo aba yumva umukunzi we yahora amushimira buri gihe kandi akabyerekana no mu bandi.

-Iyo agize ikintu atsindira ntashobora gusubira inyuma ahora agaragaza ko ashoboye no kuba yakwegukana ibindi bihembo.

-Ni umuntu uhirwa mu kubona amafaranga, igihe agiye guhaha azi guciririkanya, nta kintu wamubeshya.

-Ni umuntu utita ku byo abandi bamuvugaho, cyangwa ngo agire uwo atinya ,we yikomereza ibye buri gihe.

Src:www.behindthename.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aphrodice2 years ago
    muzanshakire ubusobanuro bw'izina "Aphrodice"! Murakoze
  • Herve2 years ago
    Izina herve ni ryiza





Inyarwanda BACKGROUND