RFL
Kigali

Bakoresheje iminota 10, agaciro k'umwe kari Miliyoni $2.5! Ishiramatsiko ku rugendo Jeff Bezos n’umuvandimwe we bakoreye inyuma y’Isi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:21/07/2021 15:28
0


Ubutunzi ni iki? Ku ruhande rwa Jeff Bezos ntabwo akirajwe ishinga no kubona ibyo kurya ahubwo arajwe inshinga no gukora ibitapfa gukorwa na buri wese. Kuwa 20 Nyakanga 2021 ni bwo yafashe murumuna we hamwe n'abandi bantu babiri bajya inyuma y'isi muri kilometero zisaga 100 mu rugendo rwamaze iminota 10.



“Kujya mu isanzure ni ikintu namye ndota kuva mu bwana bwanjye”. Aya ni amagambo ya Jeff Bezos umukire wa mbere ku Isi akaba intyoza mu ishoramali ryo kuri murandasi. Afite intego yo kuba ubukombe mu gukora ubucuruzi bw’ingendo zo mu isanzure. Ku myaka 57 y'amavuko, ni bwo uyu muherwe akabije inzozi yagize akiri umwana. Bwana Bezos izi nzozi azigezeho binyuze mu kigo cye Bleu Origin cyamutembereje isanzure.

Nk'uko tubikesha New York Post, Jeff Bezos n'abo bari kumwe muri uru rugendo, bakoresheje iminota 10 (kugenda no kugaruka), buri munota umwe ukaba wari ufite agaciro ka miliyoni $2.5, ni ukuvuga urugendo rwose rwatwaye Miliyoni $25.


Oliver ubanza ibumoso, Mark Bezos, Jeff Bezos na Wally Funk 

Nyuma y'uko bwana Bezos yatangaje ibijyane n'uru rugendo benshi ntabwo bumvaga uko ruzakorwa, gusa byaje kurangira umuhigo weshejwe. Jeff Bezos yagiye mu isanzure ari kumwe na murumuna we Mark Bezos, n'umukecuru w’imyaka 82 ”Wally Funk” usanzwe ukunda ibijyanye no kugenda mu isanzure n’undi musore w’imyaka 18 ”Oliver Daemen” ukomoka muri Netherland warihiwe itike na se umubyara, gusa ibijyanye n’igiciro baguze iyi tike byagizwe ubwiru.


              Jeff Bezos n'ikipe bajyanye mu isanzure 

Mu gihe cy'iminota 10 bavuye ku Isi ndetse banagarutse, bakoze urugendo ruva ku Isi bajya kure yayo aho barenze umurongo witwa ”Kármán Line” uri mu birometro birenga 100 uvuye aho impera z’isi zigera. Uru rugendo barukoze bagendeye mu cyogajuru cyari gifite imbarutso ”Rocket” yitwa Shepard rocket.

Uru rugendo rwakuyeho agahigo kari kashyizweho n’ikigo cya Virgin Galactic cy’umuherwe Branson kuko ni we muntu ku giti cye wagiye mu isanzure. Ikindi wamenya ni uko uru rugendo rwa Bezos narwo rwashyizeho agahigo k'uyu musore wabaye uwa mbere ugiye mu isanzure akiri muto.

Branson wagiye mu isanzure ajyanwe n’icyogajuru wari unakirimo ubwo cyajyaga mu isanzure kuwa 11 Nyakanga 2021 aho ku rugendo cyakoze ikigo cya Blue Origin cya bwana Bezos cyarenzeho ibirometero bigera kuri 16. Nk'uko ubuyobozi bw’iki kigo cya Blue Origin bubitangaza, bugiye kujya mu bucuruzi bweruye bwo gusura isanzure. Bezos yatangaje ko mu gihe kizaza kujya mu sanzure bizaba kwishyura itike ya Miliyoni $100.

Ese ni iki kiri gushitura aba bakire kugira amatsiko yo kujya mu isanzure?

Imibereho ya muntu igizwe n'amatsiko ndetse akaba menshi kuri rubanda rufite ubutunzi kuko ruhora rurajwe ishinga no guhora rukora ibyo abantu basanzwe badakora. Ku rundi ruhande twavuga ko aba bakire babiri Jeff Bezos na Branson ni byo biri kubabaho bigatuma bashaka kumenya uko inyuma y’Isi haba hameze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND