RFL
Kigali

Al Ahly yaciye agahigo ko kwegukana igikombe cya 10 cya Champions League yisasiye Kaizer Chiefs - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/07/2021 3:21
0


Ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri yashimangiye ko ariyo mwami wa ruhago muri Afurika, nyuma yo kwegukana igikombe cya 10n cya CAF Champions League, cyabaye icya kabiri begukanye bikurikiranya, nyuma yo gutsinda batababariye Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo ku mukino wa nyuma wabereye muri Maroc, ibitego 3-0.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, ku kibuga cyitiriwe Mohammed V muri Maroc habereye umukino wa nyuma wa CAF Champions League, warangiye ikipe ya AL Ahly yo mu Misiri ishimangiye ko ariyo kipe y’ubukombe kuri uyu mugabane nyuma yo kwegukana igikombe cya 10 muri iri rushanwa.

Ikarita y’umutuku yahawe Happy Mashiane ukinira Kaizer Chiefs ku munota wa 45 w’umukino, bisa nk’aho ariyo yabaye intandaro y’umusaruro mubi w’iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo yashakaga gukora amateka ku7 nshuro ya mbere muri iri rushanwa.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye nta kipe irungurutse mu izamu ry’indi, ndetse nta n’iyari yarushije indi ku buryo bugaragara, kuko yose yanganyaga amahirwe mu mukino.

Gusa nyuma y’ikarita y’umutuku yahawe Kaizer Chiefs, ibintu byahinduye isura, barayisatira karahava ndetse bayitsinda ibitego 3 byose byatumye itakaza igikombe.

Ku munota wa 53’ Mohamed Sherif yafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere cya Al Ahly, ku munota wa 64’ Mohamed Magdy Afsha yatsindiye iyi kipe yo mu Misiri igitego cya kabiri, mu gihe Amr El Solia yatsinze igitego cy’agashinguracumu cya Al Ahly ku munota wa 74.

Gutsinda uyu mukino byatumye Al Ahly yegukana igikombe cya 10 cya CAF Champions League iyi kipe yegukanye, kiba icya kabiri kikurikiranye yegukanye ndetse kiba n’igikombe cya kabiri kikurikiranya umutoza Pito Mosimane ahesheje iyi kipe y’ubukombe kuri uyu mugabane.

Yariyo nshuro ya mbere Kaizer Chiefs yari igeze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa yifuzaga kwandikamo amateka ariko birayangira.

Al Ahly niyo izahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’Isi cy’amakipe yabaye ayambere ku migabane yabo, irushanwa izahuriramo na Chelsea y’i Burayi.

Al Ahly yatsinze Caizer Chief ibitego 3-0 yegukana igikombe

Al Ahly yaciye agahigo ko kwegukana ibikombe 10 bya CAF Champions League

Cyabaye igikombe cya kabiri cya Champions League Al Ahly yegukanye yikurikiranya





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND