Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Copa America na Argentine 1-0 Brazil igatakaza igikombe, rutahizamu w’iki gihugu, Neymar Jr yatunguye benshi agaragara yahinduye inyogosho, ashyiraho imisatsi miremire imenyerewe ku bagore ndetse ayikaragira ku mutwe nkabo.
Uyu rutahizamu wa PSG usanzwe azwiho gukora udushya, yashyize ku mutwe we imisatsi miremire y’umuhondo bituma abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro.
Aya mafoto y’uyu mukinnyi yashyizwe hanze n’uwitwa Nanda Burguesinha wamushyizeho iyi misatsi mbere y’uko agaruka mu Bufaransa mu myitozo.
Nyuma yo kumuhindura uko yagaragaraga, Nanda Burguesinha yagize ati “Namubajije ibyo yifuza tuza kumvikana ku misatsi ashaka. Twamaze amasaha 4 tuwmitaho”.
Abakunzi ba Neymar benshi nyuma yo kwishyiraho iyi misatsi bamugereranyije n’abahanzi barimo Ty Dolla Sign, Wiz Khalifa na Bob Marley. Neymar yaherukaga kuvugisha abatari bacye mu ntangiriro z’umwaka ushize ubwo yashyiraga mu musatsi we ibara rya pink.
Neymar w’imyaka 29 y’amavuko, yari ayoboye ubusatirizi bw’ikipe y’igihugu ya Brazil iheruka gutsindirwa na Argentine ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Copa America 1-0, bituma abura igikombe cyari cyabereye iwabo.
Neymar mu isura nshya yashyizeho imisatsi miremire imeore
Imisatsi Neymar yishyizeho yavugishije abatari bacye batangira kumugereranya n'abahanzi barimo Wizzy Khalifa
Neymar yaherukaga kuvugisha benshi ubwo yashyiraga ibara rya Pink mu musatsi we
Neymar amenyereweho guhindagura inyogosho ku mutwe we
Neymar na Brazil baherutse gutakaza igikombe cya Copa America nyuma yo gutsindwa na Argentina
TANGA IGITECYEREZO