RFL
Kigali

2T Reggae Man ari mu myiteguro yo kwitabira 'Zanzibar Reggae Festival'-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/07/2021 9:52
0


Felicien Ntakirutimana wamamaye nka 2T Reggae Man yatumiwe mu bitaramo by’iserukiramuco bizabera i Zanzibar muri Tanzania ku matariki ya 7-8 Kanama 2021. Ni ibitaramo bifite umwihariko wo guteza imbere injyana ya Reggae.



2T Reggae Man yabwiye InyaRwanda.com ko yabonye ubutumire bumusaba kujya kuririmba muri Zanzibar Reggae Festival. Ati: "Nanjye nabonye invitation yabo (Zanzbar Reggae Festival) bambwira ko bishimira ubutumwa (AMAHORO N'URUKUNDO) ncisha mu ndirimbo zanjye kuko burya theme/purpose yanjye muri music ni ukubwiriza "amahoro n'urukundo" mpereye iwacu kugeza Afurika yose n'isi yose muri rusange (as long as am alive)”.


2T Reggae Man yibanda ku ndirimbo zigisha urukundo n'amahoro 

Uyu muhanzi umaze imyaka 16 akora Reggae dore ko yatangiye mu 2005 avuga ko yiteguye gutaramira abantu bose bazitabira iryo serukiramuco rya Reggae. Yagize ati "Niteguye kubaririmbira indirimbo zanjye zirimo Baby Lea, Smile, Preach Peace and love, Ntakiruta Imana, Africa must unite, Plus belle, Bye bye, Fasha, Ihogoza na Hospital’’.

2T Reggae Man ari muri Kenya aho yagiye mu bikorwa bya muzika birimo gukorana indirimbo n’abahanzi bafite izina mu njyana ya Reggae barimo Nazizi Hirji n’abandi. Iri serukiramuco yatumiwemo rizaba tariki 7-8 Kanama 2021. Rizabera muri Tanzania mu mujyi wa Zanzibar. Ubwo 2T Reggae Man azaba ari kuririmba bizaca imbonankubone (live) ku mbuga nkoranyambaga ze (2T REGGAE MAN).


2T Reggae Man yatumiwe mu iserukiramuco rikomeye rizabera muri Tanzania

REBA HANO INDIRIMBO YE 'BABY LEA' AHERUKA GUKORA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND