RFL
Kigali

Gianluigi Donnarumma yateye umugongo AC Milan yari amazemo imyaka 6 yerekeza muri PSG

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/07/2021 10:28
0


Umunyezamu nimero ya mbere mu ikipe y’igihugu y’u Butaliyani kuri ubu, Gianluigi Donnarumma, wari warasoje amasezerano muri AC Milan yari amazemo imyaka itandatu, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka itanu muri Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.



Uyu munyezamu uri kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani muri Euro 2020, yateye umugongo AC Milan na Juventus zamwifuzaga yerekeza muri Juventus yifuza gutwaramo Champions League.

Nubwo PSG itahise ibitangaza, gusa abari hafi y’uyu mukinnyi bo bamaze kuvuga ko yashyize umukono ku masezerano y’imyaka itanu azamara i Paris, ndetse akazerekanwa ku mugaragaro nyuma y’irushanwa rya Euro 2020 rizasozwa tariki ya 11 Nyakanga. Amasezerano ya Donnarumma muri PSG azasozwa mu 2026.

Donnarumma w’imyaka 22 y’amavuko, yakiniye ikipe imwe rukumbi ya AC Milan yazamukiyemo nyuma yo kuva mu ikipe y’abakiri bato ya ASD Club Napoli mu 2013, mu myaka itandatu ayimazemo yayikiniye imikino 251, akaba yarayifashije kwegukana igikombe cya Supercoppa Italiana mu 2016. Uyu munyezamu nafasha u Butaliyani kwegukana Euro 2020 bamaze kugera ku mukino wa nyuma kizaba aricyo gikombe cya mbere ahesheje ikipe y’igihugu.


Donnarumma yamaze gusinya amasezerano y'imyaka 5 muri PSG

Donnarumma ni umwe mu banyezamu beza ku Isi kandi bakiri bato

Donnarumma yafashije u Butaliyani kugera ku mukino wa nyuma muri Euro 2020 akuyemo penaliti ya Morata






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND