RFL
Kigali

'Slay Queen' yamwihishemo ayivumbura ku munota wa nyuma abifashijwemo n’inshuti bagiye gukora ubukwe buhita bupfa

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:5/07/2021 14:45
1


Ubukwe bwapfuye ku munota wa nyuma, ubwo umusore yari amaze kuvumbura ko umukunzi we ari 'Slay Queen' kabuhariwe abifashijwemo n’uwamwoherereje amashusho y’iyi nkumi.



Ukoresha amazina ya Okoye Cardinal kuri Twitter yavuze ko yafashije inshuti ye yari igiye kwirahuriraho umuriro akarongora Slay Queen yari yaramwihishemo igihe kinini atabizi. Slay Queen ubusanzwe umuntu yavuga ko ari abakobwa batunzwe n’ikimero cyabo ahanini usanga baba ari n’abakire kuko bahongwa agatubutse.


Bari bagiye gukora ubukwe amuvumbuye burapfa

Okoye Cardinal asobanura iby'ukuntu ubu bukwe bwapfuye yagize ati "Inshuti yanjye ituye mu Bwongereza yanyoherereje ifoto y’umukobwa yari agiye kurongora yasingizaga nk’inkumi y’umutima y’ibyiyumvo".


"Uyu mukobwa nsanzwe ntunze nimero ye ndetse ndeba na status ze’’. Yakomeje avuga ko kumwoherereza iyi foto akanamubwira ko bagiye gukora ubukwe yahise amwoherereza Video ebyiri z’iyi nkumi iri kubyina bidasanzwe ireshya abagabo mu tubyiniro ashimangira ko ari byo byabaye intandaro yo gutuma umugabo ahita asubika ubukwe. Muri make Okoye Cardinal asanzwe azi neza ko iyi nkumi ari 'Slay Queen'.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Barahiriwe2 years ago
    Nkuna ibitecyerezobyiza





Inyarwanda BACKGROUND