RFL
Kigali

RIB yataye muri yombi umunyezamu wa AS Muhanga ukurikiranweho ibyaha bya ruswa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/07/2021 10:08
0


Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi umunyezamu wa AS Muhanga, Mbarushimana Emile uzwi nka Rupali, ukurikiranweho ibyaha byo kwaka no kwakira ruswa kugira ngo yitsindishe mu mikino ya shampiyona yasojwe iyi kipe imanutse mu cyiciro cya kabiri.



Nyuma yo gutsindwa umusubirizo mu mwaka w’imikino wa 2021, wasize AS Muhanga isubiye mu cyiciro cya kabiri idatsinze umukino n’umwe cyangwa ngo inganye, bamwe mu bakozi bayo bari bihishe inyuma y’uyu musaruro nkene, byatangiye kubagaruka.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko Mbarushimana yatawe muri yombi ndetse avuga ko hari n’abandi bari gukorwaho iperereza.

Yagize ati “Ni byo, Mbarushimana arafunze, akurikiranweho icyaha cya ruswa. Ubu iperereza rirakomeje n’ahandi byaba byarakozwe bazakurikiranwa kandi ababigizemo uruhare bazabihanirwa”.

Mbarushimana yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga 2021, aho bivugwa ko yatumijwe kuri RIB akabazwa ndetse we ubwe “yemera icyaha” cyo kwakira ruswa “akanagisabira imbabazi”.

Uyu munyezamu yasobanuye ko yakoze iki cyaha ku giti cye nta muntu n’umwe wamutumye.

RIB ivuga ko kugira ngo itangire gukurikirana iki kibazo, hari amakuru yahawe n’abantu b’ingeri zinyuranye, itangira iperereza ityo. Ryahereye muri AS Muhanga ariko n’ahandi rizahagera.

Mrangira yasabye Abanyarwanda kwirinda ruswa kuko ari icyaha kimunga iterambere ry’ibintu byose mu gihugu.

AS Muhanga yasoje umwaka w’imikino wa 2020/21 nta mukino itsinze, ndetse irimo umwenda w’ibitego 20, aho imikino ine ya nyuma yayitsinzwemo ibitego 16 yatsinzwe na Sunrise 4-1, itsindwa na Etincelles 4-0, Gasogi 4-0 ndetse na Mukura yayitsinze 4-1

Uyu munyezamu watawe muri yombi yageze muri AS Muhanga umwaka ushize, akaba kandi yarakiniye amakipe arimo Etincelles FC na Musanze FC.

Umunyezamu wa AS Muhanga yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha bya ruswa ngo yitsindishe

Bivugwa ko uyu munyezamu yemeye iki cyaha avuga ko yagikoze ku giti cye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND