RFL
Kigali

Ifoto ya Afande Kabera kera akiri umusirikare ku rugamba rwo kubohora igihugu yazamuye amarangamutima ya benshi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:5/07/2021 12:54
3


Burya ifoto ni urwibutso ku muntu wese, ariyo mpamvu umuntu utagira ifoto ye mu bwana cyangwa yerekana ibihe yagize mu myaka itandukanye, bibabaza. Umuntu iyo azwi cyane cyane usanga abantu batunga amafoto ye bakayahererekenya ku mbuga nkoranyambaga nk'uko ku munsi wo #Kwibohora27, kuri Twitter hasakaye ifoto ya CP John Bosco Kabera.



CP John Bosco Kabera Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ari mu bantu bakunzwe cyane mu Rwanda by'umwihariko muri ibi bihe by'icyorezo cya Covid-19 aho ijwi rye rigera kuri bose ribakangurira kwirinda iki cyorezo. 


ohn Bosco Kabera (uyu uri hagati wambaye ingofero y'umutuku) ari mu babohoye igihugu

Iyo uvuze izina John Bosco Kabera, umuntu wese guhera ku mwana kugeza ku mukecuru n'umusaza ahita yumva ijambo 'Guma mu rugo', 'Gutaha ni Saa kumi n'ebyiri, 'Ntabe Ari njye', 'Gerayo amahoro', 'Guma ku karere', n'andi magambo yagiye avuga muri ibi bihe bya Covid-19.


Tariki 4 Nyakanga ni umunsi u Rwanda rwizihiza umunsi wo Kwibohora. Ubwo uyu munsi wabaga ku nshuro ya 27, abakoresha imbuga nkoranyamabaga cyane cyane Twitter basangiye amafoto ya CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda wari umusirikare mu ngabo z'u Rwanda mbere yo kujya mu gipolisi ndetse akaba ari mu babohoye igihugu. Iyi foto ye yakunzwe na benshi, igaragaza abasirikare 6 ariko Afande Kabera niwe wasamiwe hejuru kuko azwi cyane bishimira imirimo ye.


CP John Bosco Kabera Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ukunzwe muri ibi bihe


Benshi bishimiye ifoto ya Afande Kabera imugaragaza ari mu basirikare babohoye igihugu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bonaventure 3 years ago
    Nange nakundaga kabera ark birushijeho majije kubona ko ari mubabohoje igihugu Kabera ndagukunda kumuhate wawe ugira kubwacu
  • Masengesho parfait3 years ago
    Rungano nitwe Rwanda rwejo nukuri abasaza bacu bakoze akazi katoroshye bityo rero natwe uruhare rwacu rurakenewe uRwanda rwacu ngo turugeze aho abanzi batatwifuriza dufatikanye kuzusa ikivi cyaba bapapa bacu❤️🇬🇦
  • Pacific1 year ago
    Cyekoze Aho ageze ubu,,yarabikwiye kbx yarabikoreye,ndetse mbonereho mushimira rwose🙌🙌👍👍👍👍👏👏👏👏





Inyarwanda BACKGROUND