RFL
Kigali

Roma: Umutoza Jose Mourinho yakiriwe nka Yezu ageze i Yerusalemu – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/07/2021 12:04
0


Byari ibirori by’akataraboneka, wari umunsi udasanzwe ku bafana n’abakunzi ba AS Roma, ubwo bakiranaga urugwiro umunya-Portugal uherutse kugirwa umutoza mushya w’iyi kipe, Jose Mourinho wiyemeje kugarura ibyishimo mu mujyi wa Roma.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Nyakanga 2021, ni bwo Mourinho yerekanwe ku mugaragaro nk’umutoza mushya wa AS Roma, maze abafana bamugaragariza ko bamufitiye icyizere kandi bamuri inyuma.

Mourinho yavuye muri Portugal atwawe n’indege yihariye y’umuherwe nyir'ikipe ya Roma, Dan Friedkin, umutezeho kugarurira igitinyiro iyi kipe mu Butaliyani ndetse no ku ruhando rw’i Burayi. Uyu mutoza yakiriwe n’abafana benshi ku kibuga cy’indege ubwo yari ageze i Roma gutangira akazi.

Mourinho yageze i Roma ategerejwe na benshi, yakiriwe n’imbaga y’abafana b’iyi kipe bari bitwaje ibyapa bimuha ikaze, za furar ndetse n’indi myambaro yanditseho amagambo aha ikaze uyu mutoza muri Roma ndetse bamubwira ko bamuri inyuma.

AS Roma yashyize hanze amashusho Mourinho ari kuvuga ati “Bafana ba AS Roma,ndi gupakira ibikapu byanjye. Tubonane vuba.

Uyu mugabo watoje Tottenham mu mwaka w’imikino ushize bikarangira imwirukanye, aratangira akazi akurikira umukino wa ¼ cya Euro 2020, uhuza u Bwongereza na Ukraine uza kubera mu Butaliyani.

Mourinho w’imyaka 58 yirukanwe na Tottenham muri Mata uyu mwaka habura iminsi mike ngo habe umukino wa nyuma wa Carabao Cup iyi kipe yatsinzwemo na Manchester City igitego 1-0.

Mourinho yasesekaye i Roma mu ndege yihariye

Abafana ba Roma bakiriye Mourinho nka Yezu ageze i Yerusalemu

Abafana ba Roma bishimiye bidasanzwe umutoza Mourinho

Mourinho yitezweho kubaka ikipe ikomeye itajegajega i Roma





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND