RFL
Kigali

Mbappe ashobora kubisikana na Sergio Ramos muri PSG

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/07/2021 18:12
0


Myugariro w’umunya-Espagne wakiniraga ikipe ya Real Madrid, Sergio Ramos, ashobora kubisikana na rutahizamu w’umufaransa ukinira Paris Saint Germain, Klyan Mbappe, umwe ava muri Real Madrid yinjira muri PSG, undi ayivamo yerekeza muri Real Madrid.



Nyuma y'uko Sergio Ramos asoje amasezerano muri Real Madrid, akanga kuyongera kubera ubwumvikane bucye bwabaye hagati ye n’ubuyobozi bw’ikipe byarangiye asezeye burundu muri iyi kipe yari amazemo imyaka 16.

Nyuma yo gusezera Real Madrid havuzwe amakipe menshi uyu myugariro ashobora kwerekezamo, gusa aho bishya bishyira ni muri PSG yo mu Bufaransa.

Amakuru agezweho ni uko ubuyobozi bwa PSG bwamaze gutangira ibiganiro n’uyu mukinnyi ndetse bimwe mu by’ibanze bamaze kubyumvikanaho, mu gihe cya vuba azatangazwa ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe y’ubukombe I Burayi.

Ubwo Ramos azaba yinjira muri PSG ashobora kubisikana na Klyan Mbappe wamaze gutangaza ko atazongera amasezerano muri iyi kipe.

Ubuyobozi bwa PSG bwaganirije uyu rutahizamu w’imyaka 23 y’amavuko, bumusaba kongera amasezerano ariko arabatsembera ababwira ko bitashoboka ko ashaka gusohoka muri iyi kipe.

Mbappe yamaze kumenyesha inshuti ze za hafi ko atazongera amasezerano ndetse muri iyi mpeshyi agomba gusinyira ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne.

Aba bakinnyi ntabwo ibyabo birasobanuka neza kuko nta kipe iratangaza ko yasinyishije umwe muri bo.

Sergio Ramos ashobora gutangazwa nk'umukinnyi mushya wa PSG mu gihe cya vuba

Klyan Mbappe ari mu nzira zerekeza muri Real Madrid                                                                                                                          





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND