RFL
Kigali

MTN yatangije gahunda yo gutanga mu ngo umuyoboro uvuguruye wa interineti yihuta 'Fixed Home Broadband Offer'

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:2/07/2021 14:24
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Nyakanya 2021, MTN Rwandacell yatangije gahunda yo gushyira interineti yihuta mu ngo aho umukiriya uzajya yifuza gukoresha uyu muyoboro wa interineti azajya abona 'Router' y'ubuntu ndetse na 'Installation' y'ubuntu bigendeye ku mategeko n'amabwiriza.



Iyi gahunda ya 'Fixed Home Broadband Offer' yo gufasha abari mu ngo kubona interineti yihuta 'Connected Home', ijyanye n'icyerekezo cya MTN cyo guteza imbere ikoranabuhanga mu kubaka u Rwanda rwiza binyuze muri gahunda ya Leta y'u Rwanda yo koroshya no kwihutisha umuvuduko wa interineti mu gihugu hose muri gahunda y'igihugu y'impinduka.

Abakiriya bashya ba MTN Rwanda bagiye gukoresha bwa mbere iyi interineti ikoreshwa mu ngo 'Fixed Home Broadband Offer', bashyizwe igorora aho hagati ya tariki 2 Nyakanga 2021 na tariki 1 Ukwakira 2021 bazaba bemerewe gushyirirwa iku buntu yi interineti ndetse bagahabwa na Router y'ubuntu.

Muri iyi minsi abaturarwanda benshi bari gukorera akazi kabo mu ngo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ni muri urwo rwego MTN Rwanda yabazirikanye ibashyiriraho uburyo bwo kubafasha kubona interineti yihuta. Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bvuga ko iyi promotion bazanye ari inyungu ku muntu wese ukoresha itumanaho rigezweho.

"Nk'uko abantu benshi bakomeje gukorera ndetse bakanigira mu ngo,iyi promotion turi gutanga igamije koroshya ndetse no kwegereza, kuzamura ubunararibonye bw'abakiriya kandi kubiciro bito". Ibi byatangajwe na Ndoli Didas Umuyobozi Mukuru w'ishami rishinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda.

Abantu bose bifuza iyi serivise nshya ko yashyirwa mu ngo zabo bahamagara ku murongo utishyurwa ari wo 3111 bagahabwa ubufasha n'itsinda rya MTN rishinzwe kugurisha cyangwa bakohereza ubutumwa bwabo kuri E-mail ikurikira: Sales.RW@mtn.com

Bimwe mu bintu wamenya kuri 'Fixed Home Broadband Offer' ni uko kuyishyira mu rugo rwawe (Installation) ari ubuntu ku bantu bose. Abakozi ba MTN bashinzwe tekinike bakora amasaha yose y'umunsi (24 Hours), bagakora buri munsi kuva kuwa Mbere kugeza ku Cyumweru aho baba biteguye gufasha buri umwe wese ubagana. Kwishyura iyi serivisi bikorerwa kuri Mobile Money (MTN Momo Pay) aho ukanda *182*8*1*800000#.

MTN Rwandacel (MTN Rwanda) niyo iyoboye isoko mu bijyanye n’ umuyoboro wa telephone mu Rwanda.Kuva mu 1998, yakomeje gushora imari mu kwagura ndetse no kuzamura umuyoboro wayo kandi ubu niwo wa 1 mu Rwanda.

MTN Rwanda itanga serivise zitandukanye harimo no kuzana udushya twinshi muri serivise itanga nk'uburyo bwo guhamagara, Data za interineti hamwe na Irekure. Niyo iri ku isonga mu bijyanye na serivise zo guhererekanya amafaranga hamwe na Mobile Money, Momo Payndetse n’inguzanyo kuri Mokash no kwizigamira.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND