Ibihugu bifite umuziki ukiri hasi usanga gufashanya biba ingorabahizi, umuhanzi wese aba ashaka kwamamara wenyine akigarurira imyidagaduro wenyine nk’uko mu Burundi bimeze aho Big Fizzo ajya yitabaza Sar -B mu gitaramo ntaze.
Big Fizzo na Sat-B,
umuntu yavuga ko aribo bahanzi bahanganye muri muzika y’i Burundi. Mu minsi
ishize nibwo Mugani Desire uzwi nka Big Fizzo yateguye igitaramo cy’abahanzi bo
muri Bantu Bwoy (Inzu ye yashinze ifasha abahanzi) maze anitabaza Sat-B muri
Empire Avenue ariko ubutumire buteshwa agaciro.
Big Fizzo avuga ko Sat B akunda kwanga ubutumire bwe
Uyu muhanzi Big Fizzo wateguye igitaramo yise ‘Festival de l’independence’ yatangaje ko kizamara iminsi 3 kuva mu ntangiriro za Nyakanga 2021 mu matariki 2-3-4. Abakunzi ba muzika batunguwe no kubura kwa Sat B mu kiganiro n’abanyamakuru byerekana ko no mu gitaramo atazaboneka.
Umuyobozi mukuru wa Bantu
Bwoy, Mugani Desire (Big Fizzo) mu kiganiro
yagiranye n’itangazamakuru mu gihe barimo bitegura neza no kumenyesha abahanzi
bazagaragaramo, yavuze ko gutumira Sat B akabura ari ibintu bibaho cyane kuko n'abantu batumiwe mu bukwe abenshi barabyanga.
Yagize ati “Umuntu
unamutumira no mu bukwe bw’icyubahiro ntaze ni ukuri kw’Imana, twebwe tujya kumutumira
twabitekerejeho dusa nk’ababitinya kubera ko hari igihe twigeze kumutumira naho
arabyanga’.
Sat B akunda kwirengagiza ubutumire bwa Sat B
TANGA IGITECYEREZO