RFL
Kigali

Gushyiraho abashinzwe umutekano na Camera, kwambara imyenda idafite imifuka ku bakozi… Uko imirima y’urumogi mu Rwanda izajya irindwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/06/2021 11:46
1


Hasohotse iteka rya Minisitiri No 003/MoH/2021 ryo ku wa 25/06/2021 ryerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi, rigena ibyo abashoramari bagomba kuba bujuje kugira ngo bemererwe guhinga urumogi rwakwifashishwa mu buvuzi cyangwa mu bushakashatsi.



Mu Ukwakira 2020, u Rwanda rwemeje guhinga no kohereza “urumogi” mu mahanga ku mpamvu z’ubuvuzi. Icyo gihe, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yabwiye Televiziyo y’u Rwanda ko kimwe muri ibyo bihingwa ari ikitwa ‘Cannabis’ [Kizwi nk’urumogi].

U Rwanda rwahise ruba mu bihugu bicye byo muri Afurika byemera guhinga no kugurisha urumogi ku “mpamvu z’ubuvuzi”. Urutonde ruriho ibihugu birimo Ghana, Afurika y’Epfo, Malawi, Zambia, Lesotho na Zimbabwe.

Iteka rya Minisitiri w’Ubutabera ryasohotse mu igazeti ya leta kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kamena 2021, rigaragaza ingingo zishingirwaho mu kwemerera umushoramari gutunganya urumogi.

Ingingo ya mbere y’iri teka igena ibi bikurikira hagamijwe ubuvuzi n’ubushakashatsi: Ibigo n’ahandi hantu hakorerwa ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi;

Itangwa ry’uburenganzira bwo guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi;

Amabwiriza y’umutekano ajyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi.

Muri iri teka, amagambo akurikira afite ibisobanuro bikurikira:

Urumogi: Igice cy’igihingwa cy’urumogi kiriho indabyo cyangwa intete, ibibabi n’ibindi bice by’icyo gihingwa. Harimo kandi n’imbuto zacyo zihingwa;

Ibikomoka ku rumogi: Urumogi rwatunganyijwe ku buryo igihingwa gihinduka amabule harimo amabule y’urumogi, ibikomoka ku rumogi biribwa, amavuta, urumogi ruvanze n’alukolo, n’ibisigwa ku mubiri birimo urumogi cyangwa amabule y’urumogi n’ibindi birungo;

Gutunganya: Uruhererekane rw’ibikorwa ku rumogi cyangwa ku bikomoka ku   rumogi hifashishijwe imashini cyangwa ubutabire kugira ngo bihindurwe cyangwa bibungabungwe.

Bisobanura kandi uburyo ubwo ari bwo bwose bukoreshwa mu gutegura urumogi cyangwa ibikomoka ku rumogi harimo kurupfunyika no kurukuramo ibintu bifasha gukora amabule cyangwa imiti;

Abemerewe guhinga urumogi:

Umuntu wemererwa gukora ibikorwa biteganyijwe n’iri teka ni umushoramari cyangwa undi muntu wese wiyemeje gukora igikorwa cyo guhinga, gutunganya, gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi, agamije gusa ubuvuzi cyangwa ubushakashatsi. Kugira ngo umuntu yemererwe gukora ibi bikorwa bisaba ko aba afite uruhushya

Inzego zibishinzwe zizajya zitanga uruhushya rwo guhinga; icyemezo cyo gutumiza mu mahanga imbuto, uturemangingo ndangasano n’ibindi bice by’igihingwa biterwa; icyemezo cyo kohereza mu mahanga imbuto, uturemangingo ndangasano n’ibindi bice by’igihingwa biterwa; uruhushya rwo gutunganya urumogi n'ibikomoka ku rumogi.

Hari kandi icyemezo cyo kohereza mu mahanga urumogi n'ibikomoka ku rumogi; cyemezo cyo kwandikisha rumogi n’ibirukomokaho byatunganyijwe n’ruhushya rw’ubushakashatsi.

Uruhushya rwo guhinga urumogi rukubiyemo gukora uturemangingo ndangasano; gushyiraho pepiniyeri; guhinga; gusarura n’ibikorwa bya nyuma yo gusarura.

Ufite uruhushya rwo guhinga ni we gusa wemerewe gusaba icyemezo cyo gutumiza mu mahanga cyangwa icyo kohereza mu mahanga imbuto, uturemangingo ndangasano n’ibindi bice biterwa by’urumogi.

Umuntu ushaka gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga imbuto, uturemangingo ndangasano n’ibindi bice biterwa by’urumogi abisabira uruhushya mu rwego rubifitiye ububasha igihe cyose agiye kubitumiza cyangwa kubyohereza mu mahanga.

Uruhushya rwo gutunganya urumogi n’ibikomoka ku rumogi runakubiyemo gukora ibikorwa by’ubushakashatsi n’iterambere birenze ibyo gutunganya    uturemangingo ndangasano.

Uwahawe uruhushya rwo gutunganya urumogi n’ibirukomokaho yandikisha buri bwoko bw’urumogi n’ibirukomokaho byatunganyijwe neza mu rwego rubifitiye ububasha, akabiherwa icyemezo.

Umuntu ushaka gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga urumogi n’ibikomoka ku rumogi abisabira icyemezo mu rwego rubifitiye ububasha igihe cyose agiye kubitumiza cyangwa kubyohereza mu mahanga.

Ingingo ya 12 y’iri teka, ivuga ko umuntu ushaka gukora ubushakashatsi ku rumogi n’ibikomoka ku rumogi, abisabira uruhushya urwego rubifitiye ububasha. Uruhushya ruteganywa muri iri teka rumara igihe cy’imyaka itanu (5) ishobora kongerwa.

Uko imirima y’urumogi izajya icungirwa umutekano:

Ukora ibikorwa byerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi aha Polisi y’u Rwanda gahunda y’umutekano kugira ngo iyemeze.

Gahunda y’umutekano igaragaza nibura ko ukora ibikorwa byerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi azita kuri izi ngamba zo gushyiraho uruzitiro rw’ibice bibiri; kuba hari irondo rikorerwa hagati y’ibice bibiri by’urwo ruzitiro;

Gukoresha sosiyete itanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera yemewe, icunga umutekano wo hanze amasaha yose agize umunsi kandi mu minsi yose igize icyumweru; amatara y’umutekano; kamera zifashishwa mu kugenzura umutekano.

Hari kandi iminara yifashishwa mu gucunga umutekano; uburyo bwo gutahura ibyinjiye mu buryo butemewe; icyumba cyo kugenzura itumanaho; ibimenyetso bimyasa; gukoresha uburyo bwo kugenzura abinjira n’abasohoka harimo abakozi b’ikigo n’abandi bantu babiherewe uburenganzira, mu gihe cyo kwinjira no gusohoka mu kigo;

Kuba abakozi n’abandi bantu bahawe uburenganzira bwo kwinjira mu kigo, bagomba kwambara imyambaro ibarinda idafite imifuka ibikwa ahantu habugenewe; gucunga imfunguzo n’ingufuri.

Iri teka risobanura ko Polisi y’u Rwanda ishobora gushyiraho izindi ngamba ziyongera ku zivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo. Polisi y’u Rwanda kandi igenzura ku buryo buhoraho iyubahirizwa rya gahunda y’umutekano.

Umutekano w’ahahingwa n’ahatunganyirizwa urumogi cyangwa ibikomoka   ku rumogi ucungwa mu buryo buhujwe bugizwe n’ibice bitatu (3) ari byo igice cy’imbere, icyo hagati n’icy’inyuma.

Umutekano w’igice cy’imbere ushinzwe uwahawe uruhushya n’isosiyete itanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera ibifitiye uruhushya akoresha. Umutekano w’igice cyo hagati n’uw’igice cy’inyuma ushinzwe Polisi y’u Rwanda.

Iri teka rinavuga ko Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda, inzego za Leta zishinzwe gutanga impushya n’ibyemezo n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage bakurikirana ko ibisabwa mu rwego rw’umutekano byubahirizwa, bagahanahana amakuru kandi bagafatanya hagamijwe gucunga umutekano.

Urwego rubifitiye ububasha ruhagarika by’agateganyo uruhushya rwo guhinga urumogi iyo uwaruhawe atubahirije ibiteganywa n’iri teka, amategeko cyangwa amabwiriza bibigenga.

Uwahagarikiwe uruhushya by’agateganyo ashobora gutakambira urwego rubifitiye ububashamu gihe kitarenze ukwezi kumwe (1) guhera igihe yamenyesherejwe icyemezo cyo guhagarika uruhushya by’agateganyo.

KANDA HANO USOME ITEKA RYA MINISITIRI RIGENA IKORESHWA RY'URUMOGI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • frank2 years ago
    abahungu bararunkweye koko





Inyarwanda BACKGROUND