RFL
Kigali

Amukubye inshuro 60 mu mutungo! Iby’ingenzi wamenya kuri Rihanna na A$AP Rocky bakomeje kuryoherwa n’urukundo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:28/06/2021 12:13
0


A$AP Rocky na Rihanna bakomeje kuryoherwa n’umunyenga w’urukundo kuva byamenyekana mu bijyanye n’umutungo umwe akubye undi inshuro zigera kuri mirongo 60.



Umuraperi A$AP Rocky ubusanzwe witwa Rakim Athelation Mayers akomeje kuryoherwa n’urukundo arimo n’umuhanzikazi Rihanna uri mu ba mbere batunze agatubutse. Kuva mu mpera za Gicurasi 2021 Rocky yatangaza byeruye ko ari mu rukundo n’uyu mwari w’uburanga n’ikimero bitangaje, ntibagisiba mu bitangazamakuru.

Rocky yemeza ko kubyarana na Rihanna ari umugisha yewe yizera ko umwana babyara yaba ari umuhanga

Ahantu hose baba bari kumwe yewe no mu minsi micye ishize havuzwe byinshi binyuranye kuri bo nyuma y'uko ushinzwe umutekano mu kabyiniro gakomeye ko muri Leta ya Newyork ababereye ibamba akanga ko binjira akabasaka ibyangombwa nyuma akaza gutangaza ko yabamenye atinze.

INYARWANDA yifuje kubagezaho ibintu by’ingenzi wamenya kuri aba bombi mu buzima busanzwe no mu rukundo rwabo. A$AP Rocky yavutse kuwa kuwa 03 Ukwakira 1988 bivuze ko afite imyaka 32, ni mu gihe umukunzi we Rihanna amurusha amezi macye kuko we yavutse mu mwaka umwe nawe ariko kuwa 20 Gashyantare bivuze ko yamaze kuzuza imyaka 33.

Rihanna yakundanye na Karim Mostafa Benzema ukinira ikipe ya Real Madrid akundana na Eminem kabuhariwe mu rap, kimwe n’umuhanzi akaba n’umuraperi w’ikinyacumi Drake. Yanakundanye na DiCaprison na Lewis Hamilton. Maze urukundo rwe na Chris Brown rutuma avugwa karahava dore ko rwari rushyushye n'ubwo rwahoze ruhoze rukaba urubura.

Naho Rocky akaba yarakundanye na Kendall Jenner murumuna wa Kim Kardashian kandi anakundana n’umunyamideli ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo mu gihugu cya Brazil witwa Daiane Sodre. Rocky areshya na metero imwe na sentimetero mirongo irindwi n’icyenda mu gihe Rihanna afite metero imwe na sentimetero mirongo irindwi n'eshatu. Rihanna yavukiye mu gace ka Saint Michael ku kirwa cya Barbados naho Rocky avukira mu gace ka Harlem muri leta ya Newyork. Yatangiye umuziki mu 2003 afite imyaka 15.

Rocky we yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2007 afite imyaka 19. Kugeza ubu Rihanna akubye mu mutungo umukunzi we inshuro mirongo itandatu kuko Rocky atunze agera kuri Miliyari 10 mu manyarwanda naho Rihanna akaba atunze agera kuri miliyari magana 600 mu manyarwanda.

Rihanna ukomeje kuryoherwa n'urukundo 



 

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND