Nizeyimana Mugabo Olivier usanzwe uyobora Mukura victory Sport, ari kwiyamamariza kuyobora FERWAFA ndetse yatangiye kugaragaza imigabo n'imigambi ye.
Ubwo
ikiganiro Urukiko cyo kuri Radio 10 cyatumiraga uyu mucuruzi akaba n'umunyamupira
Nizeyimana Olivier, yagarutse ku migabo n'imigambi afite ndetse anagaruka ku byo
yakora cyangwa yahindura mu gihe yaba abaye umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira
w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA.
Abajijwe
ku kibazo cy'abanyamahanga, Nizeyimana Mugabo Olivier yatangaje ko ari ikibazo
kizigwaho naramuka abaye umuyobozi ariko atariwe uzacyigaho wenyine. Yagize
ati "Iki kibazo cy'abanyamahanga si icyanjye gusa n'iyo natorwa, nzakoresha
ibiganiro kuri iki cyintu tukiganireho tunagifatire umwanzuro dufatanyije
n'abayobozi b'amakipe, ndetse tunagishe inama mu bantu bafite aho bahuriye
n'ibyo bintu. Guteza imbere umupira w'amaguru bisaba ubufatanye n'abantu bose
ntabwo nakubwira ngo abanyamahanga tuzabagira bangahe ariko tuzabiganiraho
n'abayoboye izo kipe noneho dutange umurongo abanyarwanda bifuza."
Olivier muri sitidiyo za Radio 10
Kuva
tariki 19 Kamena abahatanira kuyobora FERWAFA bari kwiyamamaza kugeza tariki 26
buri bucye amatora akaba. Nizeyimana Mugabo Olivier ahanganye na Rurangirwa
Louis nk'abakandida 2 rukumbi bazavamo umuyobozi mushya w'iriya nzu ikorera i Remera.
TANGA IGITECYEREZO