Kigali

Rutsiro FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0 Kayiranga na we abona ko ibintu bitoroshye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/06/2021 18:03
2


Umukino w'ikirarane waberaga i Bugesera, urangiye Rayon Sports itsinzwe na Rutsiro FC ibitego 2-0, Kayiranga Jean Baptiste atangira nabi imikino ibiri yari yahawe.



Ni umukino wabaye Rayon Sports idafite umutoza mukuru nyuma yaho Guy Bukasa asezeye kuri iyi mirimo nyuma yo gutsindwa na APR FC mu mukino w'umunsi wa Gatanu wa shampiyona.

Nyuma yaho Rubavu ishyizwe muri Guma mu Karere, umukino wagombaga guhuza Rutsiro yakira Rayon Sports wahise usubikwa, nyuma FERWAFA yemeza ko umukino uzakinwa kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021 kuri sitade ya Bugesera.

Ku munota wa 15 gusa, Ndarusanze Jean Claude yafunguye amazamu kuri Penariti, ikipe ya Rayon Sports yisanga ikina irwana no kwishyura, ariko ntibyayihira kuko igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Rutsiro ku busa bwa Rayon Sports. 

Mu gice cya 2 Rayon Sports itari ifite Luvumbu yaje ishaka kwishyura ariko Ndarusanze Jean Claude nabwo abakoma mu nkokora abatsinda igitego cya 2 ku munota wa 49, umukino unarangira nta mpinduka zibaye.

Kayiraga Jean Baptiste wari wahawe iyi kipe nyuma y'igenda rya Guy Bukasa, yagombaga gutoza iminiko 2 harimo n'uyu atsinzwe na Rutsiro FC. Rutsiro FC ihise iba iya 5 n'amanota 6, mu gihe Rayon Sports igiye ku mwanya wa 6 n'amanota 5 igomba kuzatsinda umukino wa Espoir FC kugira ngo nibura irebe ko yasoreza mu makipe 4 ya mbere, mu gihe APR yaba yatsinze Rutsiro.

Imikino 4 y'irushanwa imaze guhuza Rayon Sports na Rutsiro FC, Rutsiro imaze gutsinda 1 banganya 2 Rayon Sports nayo itsinda rimwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ni Alexis 3 years ago
    Rayon yacu yaragambaniwe, kdi uwabikoze yaratumwe,gusa amarira bari kuriza abanyarwanda, lmana yo mu ijuru izabibabaze. Erega ukabona bohereje sms ngo nitugute itike,tugura se mubahe bakinnui ifite iki gituma tuzigura. Uwabatumye ajye abaha nubushobozi.twe abafana baratubabaje bihagije nibatureke.i
  • Iyamarere3 years ago
    Gasenyi konumva itorohewe? Nibirukane nabakinnyi bahereye kuri ruvumbi.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND