Nk'uko bimaze kumenyekana buri ku wa Mbere ku InyaRwanda TV hatambuka ikiganiro Game Changers kigaruka ku makuru agezweho mu Rwanda no ku isi muri rusange mu mupira w’amaguru, ikiganiro gikorwa na ISHIMWE Walter na Byiringiro Gasana Nerva.
Mu kiganiro
cyo kuri uyu wa Mbere twagarutse ku kuntu APR na Rayon Sports zikomeje kwitwara ku isoko ry’igura n’igurisha
ndetse n’uko ikipe ya Arsenal yaba itangiye kongera gutakaza igikombe hakiri
kare n’uko ibintu bikomeje kuba bibi mu ikipe ya Manchester United.
Mu kiganiro
Game Changers twagarutse ku bakinnyi bakomoka muri Uganda Ikipe ya APR FC
yamaze gusinyisha ari bo Hakim Kiwanuka, Denis Omedi. Ni abakinnyi baje
kuyifasha kuguma guhatanira igikombe cya shampiyona cyane ko igice cya mbere
cya shampiyona cyarangiye APR FC ari iya kabiri inyuma ya Rayon Sports.
Mu kiganiro
Game Changer gitambuka ku InyaRwanda TV, hakomojwe ku ngingo ya Rutahizamu Djibril
Ouattra uherutse gusinyira APR FC, kuko bigaragara ko yari umukinnyi ukomeye
kuko ba rutahizamu yari irambirijeho aribo Mamadou Sy na Victor Mbaoma
ntakinini bayifashije, bikaba byarageze ubwo APR FC yifashisha Tuyisenge Arsene
nka rutahizamu kandi yari asanzwe ari umukinnyi ukina anyuze ku ruhande.
Ku ngingo yo
kuba ikipe ya APR FC yarasoreje ku mwanya wa kabiri ariko imikino yagiye
itsinda ikayitsinda ishinjwa gukina umukino utaryoshye, muri Game
Changers hasanzwe bikwiye ko umutoza wa APR FC yahindura ibitekerezo akagira
abakinnyi aha imyanya nabo bagakina.
Muri iki
kiganiro byagaragaye ko kuba APR FC yaraguze abakinnyi nka Hakim Kiwanuka,
Denis Omedi na Djibril Ouattra bitavuze ko igiye kuza ngo iryane, kuko no ku
isoko ry’igura n’igurisha ryo mu mpeshyi nabwo yari yaguze abakinnyi bakomeye
cyane.
Mu kiganiro
Game Changers cyo kuro uyu wa Mbere twagarutse no ku ikipe ya Rayon Sports
yasoje igice cya mbere cya shampiyona ari iya mbere ariko kugeza ubu ku isoko
ry’igura n’igurisha ikaba ikomeje kuvugwamo abakinnyi bamwe ibiganiro
bigikomeje abandi ibiganiro bikaba byaranze ariko kugeza ubu ikaba nta mukinnyi
irongeramo.
Abakinnyi
bakomeje kuvugwa muri Rayon Sports harimo Joseph Sackey ukinira Muhazi United,
Aaron Banega wa Nyasa Big Bullets, Brighit Anukani, Aziz Fahad Bayo ndetse n’abandi.
Ku mugabane w’iburayi mu kiganiro Game Changers twagarutse ku kuntu ikipe ya Manchester United ikomeje kwitwara nabi, ikipe ya Arsenal yo yanganyije na Aston Villa itakaza ikizere cyo gutwara igikombe, naho Manchester City igaruka mu bihe byo gutsinda.
VIDEO: Iyakaremye Emmanuel - InyaRwanda Tv
TANGA IGITECYEREZO