RFL
Kigali

Byinshi kuri “Burj Khalifa” inyubako ndende ku isi yatwaye akayabo ikaba yinjiza atagira ingano

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/06/2021 15:22
0


Burj Khalifa yuzuye itwaye arenga Miliyari 1,500 mu manyarwanda bivuze ko ari Miliyari n’igice y’amadorali. Buri mwaka yinjiza arenga kure ayayubatse ikaba yarahinduriwe n’izina mu rwego rwo guha icyubahiro umuyobozi wa Abu Dhabi akaba na Perezida wa UAE.



Inzu ndende ya mbere ku isi “Burj Khalifa” bamwe bayita “Khalifa Tower” abandi bakayita “Burj Dubai”. Yatashywe ku mugaragaro mu mwaka wa 2010. Yubatswe mu bwami bukomatanije bw'abarabu  UAE mu gace rurangiranwa kamamaye mu Rwanda by’umwihariko ka Dubai.

Ifite uburebure  bwa metero 828, kuva yakuzura mu mwaka wa 2009 ikaba yarahise ijya ku mwanya wa mbere ku Isi ihigitse Taipei 101 yari ifite aka gahigo. Yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2004. Iyi nzu ikaba yarubatswe hagamijwe kuba uyu mujyi wakomeza kujya ugarukwaho bisumbye uko byari biri.

Iyi nzu yatangiye yitwa Burj Dubai maze iza guhindurirwa izina mu rwego rwo guha icyubahiro umuyobozi wa Abu Dhabi akanaba Perezida wa United Arab Emirates, Khalifa bin Zayed Al Nahyan. Burj Khalifa yateguwe na Adrian Smith wanakoze igishushanyo mbonera cya Wills Tower kimwe n’umuturirwa karundura wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ya One World Trade Center.

Igishushanyo cyayo kikaba cyarakozwe hagendewe ku musigiti w'agatangaza wa Samara ishusho y’inyuguti ya Y ikaba yarakorewe gushyirwamo ihoteli y'agatangaza. Ifite utumashini dutwara abantu tuzwi nka “Elevator” tugera kuri 57 n'ama escalier hirya no hino muri iyi nyubako.

Iyi nyubako yuzuye itwaye miliyari n’igice y’amadorali bivuze asaga miliyari 1500 y’amanyarwanda. Yinjiza buri mwaka amafaranga arenga miliyari n’igice y’amadorali arenga ayo yuzuye ihagaze. Kurara muri hoteli yo muri iyi nyubako ijoro rimwe, ni amadorali magana atandatu ku cyumba cya macye, ibindi byose ni ukuzamura. Bane mu bayubatse bahasize ubuzima.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND