RFL
Kigali

Mu gihe Zambia ikiri mu kiriyo cy’uwabaye Perezida wayo wa mbere, umukuru w’urwego rw’ubucamanza bw’iki gihugu nawe yitabye Imana

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:22/06/2021 9:30
0


Irene Chirwa Mambilima, umukuru w’urwego rw’Ubucamanza mu gihugu cya Zambia yitabye Imana aguye mu gihugu cya Misiri aho yari mu ruzinduko rw’akazi, akaba yitabye Imana mu gihe iki gihugu cya Zambia kikiri mu gahinda k’urupfu rw’uwabaye Perezida wayo wa mbere, Kenneth Kaunda.



Amakuru y’urupfu rwa Madamu Irene Chirwa Mambilima yatangajwe na Perezida wa Zambia Edgard Lungu wavuze ko yapfuye ari mu ruzinduko rw’akazi i Cairo mu Misiri. “Perezida Edgard Lungu yatangaje ko Madamu Mambilima yashizemo umwuka ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba ku cyumweru mu bitaro byigenga i Cairo.

Irene Mambilima wari ufite imyaka 69, yari mu Misiri kuva tariki 10 z'uku kwezi "mu butumwa bw'igihugu kandi yarwaye ari mu mirimo muri icyo gihugu", nk'uko biri mu itangazo rya Perezida Lungu.”

Ntihigeze hatangazwa uburwayi bwaba bwahitanye madame Mambilima. Irene Chirwa Mambilima, mbere yo kuba umukuru w’Ubucamanza yabaye ukuriye komisiyo y’amatora muri Zambia aho yakuriye amatora ya Perezida yo mu mwaka wa 2006, 2011 na 2015.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Source: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND