RFL
Kigali

“Ntazemererwe kugaruka ku Isi” Abasaga 50,000 basinye ubusabe bwo kubuza umuherwe Jeff Bezos na murumuna we kuzagaruka ku Isi nibaramuka bagiye mu isanzure

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:21/06/2021 9:15
2


“Kubareka bagaruka ku Isi ni ikuzo kuko ntabwo bikwiye, ikindi ntabwo Isi ikeneye abantu bameze nka Jeff Bezos, Bill Gate na Elon Musk cyangwa abandi baherwe”. Ibi ni bimwe mu bikubiye muri ubu busabe bubuza uyu muherwe ugiye gukora urugendo rwo mu isanzure nk’umuntru ku giti cye wa mbere kuko ubusanzwe izi ngendo zakorwaga n'ama Leta.



Kuwa 7 Kamena ni bwo umuherwe bwana Jeff Bezos yatangaje ko agiye kuzakora urugendo kuwa 20 Nyakanga 2021 we na murumuna ndetse n'undi muntu uzatoranywa ahabwe agashimwe ko kujyana nabo bakogoga isanzure. Gusa akimara gutangaza iyi nkuru uwitwa Jose Ortiz yahise atangagiza igikorwa kigamije kurwanya aba bagabo akababuza kuzagaruka ku Isi mu gihe bazaba bageze mu isanzure.

Bwana Jeff Bezos ni umwe mu baherwe batunze agatubutse ndetse yubakiye ku ikoranabuhanga rihambaye kuko niwe nyiri ikigo cya Amazon gikorera kuri murandasi ndetse akanagira na Blue origin n’ibindi bigo birimo n’ibinyamakuru nka Washington Post. Binyuze mu kigo cye Blue Origin yakoze icyogajuru kigiye kumutembereza mu isanzure we na murumuna we bwana Mark Bezos.

Jeff Bezos ubwo yatangazaga iby'uru rugendo rwo kogoga isanzure yaragize ati ”Ndashaka gukora iri guruka ryo mu kirere, ni ikintu namye nshaka ubuzima bwanjye bwose, ni ukwihugura kandi ni ikintu gikomeye cyane kuri njyewe

Ese urugendo rwa Bezos mu isanzure rwaba rugiye kuryoha runaryana?

Ntimuzemerere Jeff Bezos kugaruka ku Isi”. Nyuma y'uko atangaje ko agiye kujya mu isanzure, hahise hatangizwa igikorwa cyo gusinya ku busabe bubuza uyu muherwe kuzagaruka ku Isi. Ubu busabe ni bubiri, bukaba buri kunyuzwa ku rubuga Change.org rugamije kurwanya igaruka ku Isi rya Jeff Bezos. Ubusabe bwa mbere bwiswe ”Do notallow Jeff Bezos to return to Earth” bukaba bumaze gusinywa n'abagera kuri 31,599 gusa hakenewe nibura abagera kuri 35,000.

Ibikubiye muri ubu busabe harimo aho bugira buti ”Abaherwe ntibagakwiye kuba ku Isi cyangwa mu isanzure ariko bafite kugira amahitamo yo kugumayo ntibabe ku Isi”. Bamwe mu basinye kuri ubu busabe harimo abatanze ibitekerezo bagenda bahuriza ku ngingo igira iti ”Kubareka bagaruka ku Isi ni ikuzo ariko ntabwo ari byo, ikindi ntabwo Isi ikeneye abantu bameze nka Jeff Bezos, Bill Gates, Elon Musk cyangwa abandi ba miliyaderi”.

Ku rundi ruhande mu busabe bwa kabiri bwiswe ”Petition To Not Allow Jeff Bezos Re-Entry To Earth”, bwo bumaze gusinywaho n’abagera ku 19,297, gusa intego ni ukugera ku bihumbi 25,000. Ubwo iyi nkuru yandikwaga, ubu busabe bwose bwari bumaze gusinywa n’abagera ku 50,000 bose bemeza ko uyu muherwe naramuka agiye mu isanzure atazemererwa kugaruka ku Isi.

                     

Ni bande cyangwa se ni nde utangiza ubu busabe? Kuki se ababuza kuzagaruka ku Isi?

Isinywa ry'ubu busabe bugamije kugumisha bwana Jeff Bezos na mwene se mu isanzure bagiye kujyana, biri gukorerwa ku rubuga rwitwa Change.org. Uru rubuga rukaba rufite uburambe mu gufasha abantu mu gutambutsaho ibitecyerezo ndetse n’ibyifuzo byabo. Uko abantu bemeza ikintu ndetse bakanatanga imikono yabo banyuze kuri uru rubuga bituma ikintu runaka gitizwa umurindi ndetse kikaba cyashyirwa mu bikorwa.

Mu mateka ya muntu, bwana Bezos na Murumuna we nibaramuka bagiye mu isanzure bazaba aribo bantu ba mbere bagiyeyo bijyanye batoherejwe n’ikigo cya Leta cyangwa Leta ubwayo ahubwo bajyanywe n’ikigo kigenga. Aba bagabo bitenganyijwe ko bazajya mu isanzure bajyanwe n’icyogajuru cyiswe ”New Shepard spaceship”.

Nk'uko biteganyijwe, Jeff Bezos azajya mu isanzure ajyanwe n’iki cyogajuru kizaguruka kirenge umurongo uzwi nka 'Krmn line' ni ukuvuga uyu murongo twawita ko ariwo utanga imbibi ziri hagati y’isi n'andi masanzure kuko kuri uyu murongo niho haza nko ku musozo w’isanzure, aha Bezos nahagera biteganyijwe ko azaharengaho kilometero 100 akabona kugaruka ku Isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ISHIMWE IRADUKUNDA Régis2 years ago
    Njyewe uko mbyumva ndabona umuntu kujya mu sanzure ku giti cye ntacyo bitwaye keretse aramutse arimo gukoresha umutungo w ikigo cya Amazon byaba ari amahano kuko harimo abanyamigabane naho niba ari gukoresha amafaranga ye ku giti cye ndumva ntacyo bitwaye. Ikindi nanone abo bose babivuga niba ntanumwe urahahira kuri Amazon nabyumva ariko niba bakoresha Amazon mu guhaha bamenye ko ishobora kubazamurira ibiciro bakumirwa.
  • koroshyapatrick2 years ago
    Let's her go there's nothing special is involved





Inyarwanda BACKGROUND