“Kubareka bagaruka ku Isi ni ikuzo kuko ntabwo bikwiye, ikindi ntabwo Isi ikeneye abantu bameze nka Jeff Bezos, Bill Gate na Elon Musk cyangwa abandi baherwe”. Ibi ni bimwe mu bikubiye muri ubu busabe bubuza uyu muherwe ugiye gukora urugendo rwo mu isanzure nk’umuntru ku giti cye wa mbere kuko ubusanzwe izi ngendo zakorwaga n'ama Leta.
Kuwa 7 Kamena
ni bwo umuherwe bwana Jeff Bezos yatangaje ko agiye kuzakora urugendo kuwa 20
Nyakanga 2021 we na murumuna ndetse n'undi muntu uzatoranywa ahabwe agashimwe ko
kujyana nabo bakogoga isanzure. Gusa akimara gutangaza iyi nkuru uwitwa Jose Ortiz yahise atangagiza igikorwa
kigamije kurwanya aba bagabo akababuza kuzagaruka ku Isi mu gihe bazaba bageze
mu isanzure.
Bwana Jeff Bezos ni umwe mu baherwe batunze agatubutse ndetse yubakiye ku ikoranabuhanga rihambaye kuko niwe nyiri ikigo cya Amazon gikorera kuri murandasi ndetse akanagira na Blue origin n’ibindi bigo birimo n’ibinyamakuru nka Washington Post. Binyuze mu kigo cye Blue Origin yakoze icyogajuru kigiye kumutembereza mu isanzure we na murumuna we bwana Mark Bezos.
Jeff Bezos ubwo yatangazaga iby'uru rugendo rwo kogoga isanzure yaragize ati ”Ndashaka gukora iri guruka ryo mu kirere, ni ikintu namye nshaka ubuzima bwanjye bwose, ni ukwihugura kandi ni ikintu gikomeye cyane kuri njyewe”
Ese urugendo rwa Bezos mu isanzure
rwaba rugiye kuryoha runaryana?
“Ntimuzemerere Jeff Bezos kugaruka ku Isi”. Nyuma y'uko atangaje ko agiye kujya mu isanzure, hahise hatangizwa igikorwa cyo
gusinya ku busabe bubuza uyu muherwe kuzagaruka ku Isi. Ubu busabe ni bubiri, bukaba buri kunyuzwa ku rubuga Change.org rugamije kurwanya igaruka ku Isi rya Jeff
Bezos. Ubusabe bwa mbere bwiswe ”Do notallow Jeff Bezos to return to Earth” bukaba bumaze gusinywa n'abagera
kuri 31,599 gusa hakenewe nibura abagera kuri 35,000.
Ibikubiye
muri ubu busabe harimo aho bugira buti ”Abaherwe ntibagakwiye kuba ku Isi cyangwa mu isanzure ariko bafite kugira
amahitamo yo kugumayo ntibabe ku Isi”. Bamwe mu basinye kuri ubu busabe harimo
abatanze ibitekerezo bagenda bahuriza ku ngingo igira iti ”Kubareka bagaruka ku Isi ni ikuzo ariko ntabwo ari byo, ikindi ntabwo
Isi ikeneye abantu bameze nka Jeff Bezos, Bill Gates, Elon Musk cyangwa abandi
ba miliyaderi”.
Ku rundi
ruhande mu busabe bwa kabiri bwiswe ”Petition To Not Allow Jeff Bezos Re-Entry To Earth”, bwo bumaze gusinywaho n’abagera
ku 19,297, gusa intego ni ukugera ku bihumbi 25,000. Ubwo iyi nkuru yandikwaga, ubu
busabe bwose bwari bumaze gusinywa n’abagera ku 50,000 bose bemeza ko uyu
muherwe naramuka agiye mu isanzure atazemererwa kugaruka ku Isi.
Ni bande cyangwa se ni nde utangiza ubu
busabe? Kuki se ababuza kuzagaruka ku Isi?
Isinywa ry'ubu
busabe bugamije kugumisha bwana Jeff Bezos na mwene se mu isanzure bagiye
kujyana, biri gukorerwa ku rubuga rwitwa Change.org. Uru rubuga rukaba rufite uburambe
mu gufasha abantu mu gutambutsaho ibitecyerezo ndetse n’ibyifuzo byabo. Uko abantu bemeza ikintu ndetse bakanatanga imikono yabo banyuze kuri uru rubuga bituma ikintu runaka gitizwa
umurindi ndetse kikaba cyashyirwa mu bikorwa.
Mu mateka ya muntu, bwana Bezos na Murumuna we nibaramuka bagiye mu isanzure bazaba aribo bantu ba mbere bagiyeyo bijyanye batoherejwe n’ikigo cya Leta cyangwa Leta ubwayo ahubwo bajyanywe n’ikigo kigenga. Aba bagabo bitenganyijwe ko bazajya mu isanzure bajyanwe n’icyogajuru cyiswe ”New Shepard spaceship”.
Nk'uko
biteganyijwe, Jeff Bezos azajya mu isanzure ajyanwe n’iki cyogajuru
kizaguruka kirenge umurongo uzwi nka 'Krmn line' ni ukuvuga uyu murongo twawita ko
ariwo utanga imbibi ziri hagati y’isi n'andi masanzure kuko kuri uyu murongo niho haza nko ku musozo w’isanzure, aha Bezos nahagera biteganyijwe ko
azaharengaho kilometero 100 akabona kugaruka ku Isi.
TANGA IGITECYEREZO